skol
fortebet

Nyarugenge: Umugabo yapfiriye mu bwiherero

Yanditswe: Tuesday 20, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umugabo witwa Gafaranga Pierre w’imyaka 70, wari usanzwe utunzwe no kudodera abantu inkweto, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, yapfiriye mu bwiherero ubwo yarimo ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.
Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuye iwe,mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.ari muzima saa 6:00 za mu gitondo, agiye kudoda.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uwo musaza bayamenye mu (...)

Sponsored Ad

Umugabo witwa Gafaranga Pierre w’imyaka 70, wari usanzwe utunzwe no kudodera abantu inkweto, kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Nzeri 2022, yapfiriye mu bwiherero ubwo yarimo ajya mu kazi nk’uko bisanzwe.

Amakuru avuga ko uyu mugabo yavuye iwe,mu Murenge wa Kimisagara, Akarere ka Nyarugenge.ari muzima saa 6:00 za mu gitondo, agiye kudoda.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kimisagara, Kalisa Jean Sauveur, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko amakuru y’urupfu rw’uwo musaza bayamenye mu rukerera rwo ku wa Mbere.

Yavuze ko uyu mugabo yari mu kigero cy’imyaka 70 ndetse yari yaratandukanye n’umugore we uretse ko babaga mu rugo rumwe.

Yagize ati “ Byabaye mu rukerera uretse ko yari umuntu utishoboye wari unafite indwara nk’iy’umutima ku buryo ishobora kuba ari yo yamwishe.”

Yakomeje avuga ko uyu musaza akimara gupfa abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB bahise bahagera bakora iperereza barangije bahita baha uburenganzira umuryango we bwo kumushyingura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa