skol
fortebet

Nyarugenge:Umugore yateye umugabo we ashaka kumwica undi akizwa n’amaguru

Yanditswe: Thursday 10, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu kagari ka Nyabugogo Mu mudugudu wa Karama,Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baratabariza umugabo witwa Ngizwenayo Anicet uhozwa Ku nkoni n’umugore we, aho yaraye amufungiraniye aho akorera akazi ko kogosha, akanamenagura ibirahure by’inzugi ashaka kuhamutsinda.
Abaturage baturanye n’uyu mugabo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ari "bagabo barabona"kubera ukuntu uyu mugore we witwa Akingeneye Farida,batasezeranye mu mategeko ahora amutera (...)

Sponsored Ad

Abaturage batuye mu kagari ka Nyabugogo Mu mudugudu wa Karama,Umurenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, baratabariza umugabo witwa Ngizwenayo Anicet uhozwa Ku nkoni n’umugore we, aho yaraye amufungiraniye aho akorera akazi ko kogosha, akanamenagura ibirahure by’inzugi ashaka kuhamutsinda.

Abaturage baturanye n’uyu mugabo babwiye BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo ari "bagabo barabona"kubera ukuntu uyu mugore we witwa Akingeneye Farida,batasezeranye mu mategeko ahora amutera akamukubitira aho akorera.

Benshi bavuze ko iri ari ihohoterwa uyu mugabo akorerwa ndetse basaba inzego z’umutekano kumufunga.

Uyu mugabo warimo kurira cyane,yabwiye BTN TV ati "Niba mfite ikosa mu byubaye ndihanirwe ariko munandenganure wenda turekane burundu.Nubwo nta sezerano dufitanye ariko ntabwo twajya duhorana gutya.Ntabwo byaba aribyo,twarerana abo twabyaranye gusa."

Bwana Ngizwenayo abajijwe icyateye iyi ntambara n’umugore we yagize ati "Bija gutangira mu ijoro,nari nagiye kureba ubuyobozi mbasaba ko nakwigendera tukarerana abana bonyine.Nari nabibwiye mudugudu na Gitifu w’Akagari,bavuga ko bari bugikemure uyu munsi."

Ejo nimugoroba nibwo yaje n’urwembe ngo aje kunkata.Uwambaza ngo dupfa iki ntabwo nabasha kukimenya kuko avuga ko njya mu ndaya kandi ntayo aramfatiraho.Avuga ko ndahaha kandi ndagerageza bishoboka nkamuhahira n’abana bakarya."

Bamwe mu babyeyi babonye ibi babwiye BTN TV ko ibyo uyu mugore yakoze biteye agahinda ndetse ko akwiriye kubihanirwa.

Umwe yagize ati "Ikigaragara nuko uyu mugore ariwe uri mu makosa kuko yateye aho umugabo akorera akaba ari nawe wahohotewe.Reba biriya birahuri uko byamenetse.Bigaragara ko yari yateguye intambara."

Undi ati "Nubwa mbere mbibonye kuko sinzi ibintu yari yanyowe wagira ngoyari yanyoye ibiyobyabwenge.Yateraga ibipfunsi mu birahuri,agafata amabuye agatera ngo amene n’ibiri mu nzu.Ntabwo bikwiriye,bagerageze bakemure ikibazo by’abagabo bahohoterwa.Yatukanaga ibitutsi nk’iby’indaya."

Umuyobozi w’Umudugudu wa Karama witwa Alphonse Twagirimana,nawe yemeje ko uyu mugore yateye uyu mugabo.

Ati "Umugore yaje hano nka saa tatu avuga ko ashaka amafaranga yo guhaha ariko uyu mugabo yari abizi ko uyu mugore agira amahane kuko no mu Gatsata yari nk’indwanyi,yahise asohoka afata umwana we arirukanka.Umugore yamuteye ingumi ifata mu kirahuri.

Umugabo amaze kwirukanka,umugore yahise afata amabuye atangira amenagura ibirahuri yaba ibyo ku rugi nibyo muri salon imbere.Haje undi mugabo ati "madamu wikwangiza.Yahise amutura hasi,ahaguruka yiruka.

Twahageze nk’ubuyobozi,umugore turamufata turamwigisha tuti "genda ujye kwa muganga uvurwe aho wakomeretse noneho uhite ujya kuri RIB utange ikirego mu gitondo turaza dukurikirane ikibazo cyawe.Mu gitondo yaje ahita afata ingufuri akingirana umugabo we arangije asubira aho atuye.Turahageze dusanga yafunze,ubuyobozi bw’umurenge bujya kumushaka n’inzego z’umutekano basanga ari hariya baramufata bamutwara kuri sitasiyo."

Abaturage basabwe gutangira amakuru ku gihe mu gihe bo basabaga ko afatwa akajyanwa mu nteko akagawa mu ruhame kuko yabakojeje isoni.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa