skol
fortebet

Nyarugenge: Umukobwa wararanye n’umusore muri Lodge yasanzwe yapfuye

Yanditswe: Tuesday 30, Aug 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukobwa yararanye n’umusore muri Lodge yitwa Sunrise Bar iherereye Nyabugogo mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 28 Kanama 2022, hanyuma mu gitondo cyo kuwa mbere basanga yapfuye.
Uyu mukobwa yasanzwe muri icyo cyumba yapfuye,naho umusore bararanye we yahise atoroka.
Mu gitondo cyo kuwa mbere,abakora muri aya macumbi aherereye Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Kimisagara,babyutse bajya kureba aho abacumbikiwe baraye gusa bagira amakenga bagerageza gukomanga ariko habura ukingura. (...)

Sponsored Ad

Umukobwa yararanye n’umusore muri Lodge yitwa Sunrise Bar iherereye Nyabugogo mu ijoro ryo ku cyumweru taliki 28 Kanama 2022, hanyuma mu gitondo cyo kuwa mbere basanga yapfuye.

Uyu mukobwa yasanzwe muri icyo cyumba yapfuye,naho umusore bararanye we yahise atoroka.

Mu gitondo cyo kuwa mbere,abakora muri aya macumbi aherereye Nyabugogo mu karere ka Nyarugenge,Umurenge wa Kimisagara,babyutse bajya kureba aho abacumbikiwe baraye gusa bagira amakenga bagerageza gukomanga ariko habura ukingura.

Mu kugerageza kumenya icyabaye bishe urugi bagezemo basanga uyu mukobwa yapfuye naho umusore akaba yari yatorotse ndetse yasize akingiranye umukobwa.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Kimisagara,Kalisa Jean Sauveur yahamirije BTN TV dukesha iyi nkuru ko ayo makuru ari ukuri ndetse avuga ko bahise bihutira kugera aho byabereye.

Gitifu Kalisa yavuze ko abakora muri ayo macumbi babyutse bagasanga aharaye umusore n’inkumi haracyafunze,bagerageje gufungura basanga umukobwa yapfuye naho umusore yatorotse,bikaba bicyekwa ko ari nawe wamwivuganye.

Icyateye urupfu rw’uwo mukobwa ntikiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa