skol
fortebet

Nyarugenge: Umusore ushinjwa ubujura yapfuye nyuma yo kugirwa intere n’abaturage

Yanditswe: Monday 04, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatanu tariki ya 01 Nzeri 2023, nibwo umusore witwa Mafuri yapfiriye imbere y’umuryango w’inzu yubatse mu mudugudu wa Nyabikoni akagari ka Nyabugogo mu murenge wa Kigali akarere ka Nyarugenge.

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage bari aho uyu nyakwigendera wibaga yapfiriye, bavuga ko mbere yabanje gushyamirana n’umukanishi w’imodoka ubwo yarashatse kumwiba.

Uyu wari umujura ruharwa ngo yafashe bimwe mu bikoresho yifashishaga mu kwiba abikubita uwo mukanishi binageraho naho afata icyuma arakimutera ariko kubwo amahirwe gifatwa mu ishati.

Nyuma yo kubona ko gushyamirana kwabo kuri buteze ibibazo bikomeye, Nibwo abaturage bahuruye bashaka kubakiza nabo abahukamo bituma bamurwanya baramukubita ahinduka indembe.

Umwe muri aba baturage yatangarije BTN TV dukesha iyi nkuru ko uyu mugabo bivugwa ko yibaga ngo yapfiriye imbere yumuryango winzu ubwo yari agiye kwerekana aho ibyo yibye yabibitse.

Yagize ati " Yabanje ararwana, noneho nyuma yo gucika intege yemerera abaturage ko ari umujra ari nabwo yagiye kuberaka aho yabitse ibyo yibye".

Akomeza agira ati" Ubwo yari ageze imbere yumuryango yahise agwa igihumure apfa adasambye".

Aya makuru y’urupfu rw’uyu mugabo wari uzwi ku izina rya Mafuri, yashimangiwe n’umukuru w’umudugudu wa Nyakibikoni, Nyirasheja Anne Marie.

Ati Nibyo koko yapfuye nyuma yo kurwanya abaturage

Uru rupfu ruje nyuma y’igihe kinini abaturage bataka ikibazo cy’abajura babajujubije bakabacucura utwabo dore ko n’uyu bashinja iyi ngeso mbi yari amaze gufungwa inshuro zigera kuri esheshatu.

BTN TV

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa