skol
fortebet

Nyaruguru: Umusore yakase nyina ijosi avuye gukura ibijumba

Yanditswe: Tuesday 15, May 2018

Sponsored Ad

Umusore wo mu murenge wa Munini mu karere ka Nyaruguru yatawe muri yombi akurikiranyweho kwica nyina amutemye ijosi ubwo yari avuye gukura ibijumba.

Sponsored Ad

Ku Cyumweru tariki 13 Gicurasi nibwo bikekwa ko uyu musore w’imyaka 28 y’amavuko asanzwe atuye mu Kagari ka Nyarure, Umurenge wa Munini yishe nyina wari ufite imyaka 65 y’amavuko.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munini, Ndamuramya Fidèle, yavuze ko uwo muryango wari usanzwe ugirana amakimbirane ashingiye ku mitungo kuko se ubyara uwo musore amaze gupfa nyina abazanamo undi mugabo abyara abandi bana ku buryo batarebanaga neza.

Yagize ati “Bari basanzwe bapfa imitungo, se ubyara uwo muhungu yarapfuye noneho nyina abazanamo undi mugabo babyarana abana batatu, bahoraga mu makimbirane bapfa imitungo bavuga ko abo bana b’undi mugabo babaryamira. Ejo rero nibwo yamuteze avuye gukura ibijumba amutema ijosi ahita apfa.”

Umurambo wa Mukarushema wahise ujyanywa ku Bitaro bya Munini gukorerwa isuzuma. Kuri uyu wa Mbere uyu musore yijyanye kuri Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru.

Ibitekerezo

  • uwo muhungu bamuhane byinagarugero birakabije

    Uwo musore wiyiciye nyina n’ Imana sinzi niba izamubabarira, ubwo se azakurahe undi mubyeyi?

    Ariko abagabo bo ntibagira isoni ubwo se uyu mugabo yajyaga kurongora nyina w’ uyu musore ari muzima uyu mugabo winjiye uru rugo niwe wateje ibi bibazo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa