skol
fortebet

Perezida Kagame yakebuye abayobozi banga gukemura ibibazo by’abaturage babatakambiye

Yanditswe: Tuesday 08, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umukuru w’igihugu Paul Kagame yagaragaje ko abayobozi batandukanye badakwiye kumva ibibazo by’abaturage ngo barebere ahubwo bakwiye gufata iya mbere mu kubikemura kuko ari inshingano zabo.

Sponsored Ad

Ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya, Kuri uyu wa kabiri taliki ya 8 Gashyantare mu Ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Umukuru w’igihugu,Paul Kagame,yagarutse ku buryo ubwe yamenye ikibazo cy’aborozi bo mu karere ka Nyabihu batakaga inyamaswa ibarira inka, abikuye ku Mbuga nkoranyambaga( Social Media).

Abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu Muhango w’irahira ry’abayobozi bashya muri Guverinoma

Ati "Ejo bundi aha, ndeba Social Media kenshi nza kubona abaturage batakamba bavuga inyamanswa zibamariye amatungo hafi na Gishwati, mbibonye mfata telefone mpamagara abayobozi bamwe, mpereye k’ubumutekano. Mbaza abapolisi ibi bintu Murabizi mwabibonye? aha hantu Murahaba murakurikirana? bati"twabibonye" ibi Byanditswe n’igihe bimaze n’amatungo y’abaturage amaze kwicwa n’izo Nyamanswa, murabizi mwari mubizi icyo gihe cyose?

Yakomeje agira ati "Rwose nta soni bose bakambwira ko bari babizi. Umuyobozi nterefonnye wese akambwira ko bari babizi." Perezida Kagame avuga ko yakomeje kubaza abayobozi bakamubwira ko ikibazo bakizi ndetse bagiye no kugikemura.

Ati “Ndababaza ok mwari Mubizi. Habaye iki, mwakoze iki? Ubwo bagatangira noneho bakambwira ko bagiye kubikora. Ndababwira ngo ntago aricyo kibazo nabajijie, ikibazo nabajije mumaze igihe mubizi Mwakoze iki cyangwa mwabujijwe n’iki kubikora?"

Tariki ya 20 Mutarama muri uyu mwaka, abaturage baturiye Pariki ya Gishwati-Mukura, babwiye Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Gatabazi JMV, ko hari ikibazo cyatangiye kuva muri Kanama 2020, ndetse ubuyobozi bw’Urwego rw’igihugu rw’iterambere (RDB), bwemeza ko bumaze kugezwaho ibibazo 99 bijyanye n’inka zariwe n’inyamaswa, ihene 9 n’intama 10, aho habarurwa izigera muri 99 zishwe.

Uretse amatungo yariwe, inyamaswa zangije imyaka y’abaturage 49, naho umuntu umwe yakomerekejwe na zo.

Mu cyumweru gishize nibwo inzego z’umutekano mu Ntara y’Iburengerazuba zagaragaje amafoto y’inyamaswa yarashwe, nyuma y’igihe ihigwa mu nkengero za Pariki ya Gishwati-Mukura, kubera kwica amatungo y’abaturage cyane cyane inyana z’imitavu.

Inyamanswa isa n’imbwa y’agasozi iherutse kuraswa n’inzego z’umutekano mu karere ka Nyabihu

Tariki 4 Gashyantare 2022, nibwo amakuru y’iyicwa ry’imbwa y’igasozi izwi nk’imbwebwe yamenyekanye, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney wagejejweho iki kibazo n’abaturage agira ati: “Ngabo Karegeya, finally."

Kuva mu 2019, izi nyamanswa zinkazi zimaze guhitana amatungo menshi ndetse nkuko byatangajwe n’inzego zitandukanye zikaba zarahagurukiye kugikurikirana byimbitse.
KANDA HANO UREBE UMUHANGO WO KWAKIRA INDAHIRO Z’ABAYOBOZI BASHYA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa