skol
fortebet

Perezida Kagame yazamuye mu mapeti abasirikare abandi abaha imirimo mishya

Yanditswe: Wednesday 30, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida wa Repubulika akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda Paul Kagame, yazamuye mu ntera abasirikare bari bafite ipeti rya Lieutenant Colonel abaha ipeti rya Colonel, Abajenerali abaha inshingano nshya.

Sponsored Ad

Abazamuwe mu Ntera ni Col. Joseph Mwesigye, Col. Simba Kinesha, Col. Egide Ndayizeye, Col. William Ryarasa, Col. Sam Rwasanyi, Col. Issa Senono, Col. Thadée Nzeyimana, Col. Alphonse Safari, Col. Fidèle Butare na Col. Emmanuel Nyirihirwe.

Perezida Kagame kandi yahaye inshingano nshya abasirikare batandukanye barimo Maj Gen Emmy Ruvusha wigeze kuyobora ingabo mu Majyepfo y’uRwanda , agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Mbere, Maj Gen Eugène Nkubito, wari umuhuzabikorwa w’Inzego z’Umutekano z’u Rwanda ziri mu butumwa mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique agirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Gatatu asimbuye Brig Gen Andrew Nyamvumba wagizwe Umuyobozi w’Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama (RDFCSC Nyakinama) riherereye mu Karere ka Musanze.

Brig Gen Pascal Muhizi wari umaze igihe asimbuwe mu butumwa bwo kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado nk’Umuyobozi w’ibikorwa by’Inzego z’umutekano z’u Rwanda, yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Kabiri.

Brig. Gen. Vincent Gatama we yagizwe Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane mu gihe Brig Gen Frank Mutembe yagizwe Umuyobozi wa Task Force.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa