Perezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare barenga 900 abandi bahabwa imyanya mishya
Yanditswe: Wednesday 12, May 2021
Perezida Paul Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, yakoze impinduka mu myanya itandukanye mu gisirikare, aho bamwe bazamuwe mu ntera, abandi bagahabwa imyanya yiganjemo iy’ubujyanama bwihariye muri ambasade z’u Rwanda zitandukanye.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatatu n’Ubuyobozi bw’Igisirikare cy’u Rwanda, Brigadier General Joseph Demali yagizwe Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda muri Turukiya, Lt. Colonel Stanislas Gashugi yazamuwe mu ntera ahabwa ipeti rya Colonel agirwa Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda muri Tanzania.
Major Ephrem Ngoga yazamuwe ashyirwa ku ipeti rya Lieutenant Colonel, agirwa Umujyanama wihariye mu bya gisirikare muri ambasade y’u Rwanda muri Kenya
Major Eustache Rutabuzwa yagizwe Umujyanama wihariye mu bya gisirikare (Defence Attaché) muri ambasade y’u Rwanda muri Canada.
Mu zindi mpinduka zakozwe, abasirikare 665 bari bafite ipeti rya Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Captain mu gihe abasirikare 319 bari bafite ipeti rya Sous Lieutenant bashyizwe ku ipeti rya Lieutenant.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *