skol
fortebet

Polisi igiye kujya ikoresha imashini mu kwandika ’Contrention’

Yanditswe: Wednesday 14, Dec 2016

Sponsored Ad

Muri iki gitondo Police y’u Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya mu kunoza servisi z’umutekano mu muhanda. Ubu buryo bushya buzatuma umupolisi atongera kuba ari we wandikira umushoferi wakoze icyaha ahubwo imashini afite niyo izajya ibikora.
Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ishami ryo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ko iri koranabuhanga riri kwifashishwa ngo bimwe byihute.
Ibyuma by’ikoranabuhanga bigiye gukoreshwa ngo (...)

Sponsored Ad

Muri iki gitondo Police y’u Rwanda yamuritse ikoranabuhanga rishya mu kunoza servisi z’umutekano mu muhanda. Ubu buryo bushya buzatuma umupolisi atongera kuba ari we wandikira umushoferi wakoze icyaha ahubwo imashini afite niyo izajya ibikora.

Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ishami ryo mu muhanda yasobanuriye itangazamakuru na Minisitiri w’Ubutabera, Johnston Busingye ko iri koranabuhanga riri kwifashishwa ngo bimwe byihute.

Ibyuma by’ikoranabuhanga bigiye gukoreshwa ngo bizafasha mu gukusanya amakuru ku bibera mu muhanda batagombye kujya mu mpapuro.

CP Rumanzi yavuze ko iri koranabuhanga rizatuma ntawuzongera kubeshya ku ndangamuntu mu gihe cyo gukoresha ibizamini by’impushya z’agateganyo kuko umukandida indangamuntu ye izajya icishwa mu cyuma byihuse birebe niba ari iy’umwimerere.

Ibintu ubundi byafataga umwanya munini bikabamo n’uburiganya bwinshi.

Abapolisi ku muhanda bandikiraga abantu ku mpapuro hakazamo ibibazo binyuranye, ubu hazifashishwa utwuma mu gihe bahagaritse utwaye ikinyabiziga niba afite ikosa aryerekwe, aka kuma gasohore agapapuro kariho icyaha n’amande.

Uwahanwe ngo azajya ashobora kwishyura ako kanya yifashishije Mobile Money, Visa Card cyangwa kujya kuri Bank, yishyure bijye muri system akomeze.

Mu gihe atishyuye imodoka ye (permis ye na plaque z’imodoka) izajya muri system nk’imodoka ifite ibyaha.

Iyi modoka izajya ikurikiranwa n’iri koranabuhanga ibe yabonwa n’uburyo bwitwa Automatic Number Plate Recognition bwifashishije Camera, ikinyabiziga kibe cyagaragara mu kiri kongera ibyaha n’amande.

Ndetse n’ahandi umupolisi yagufata akanyuza permis yawe muri cya cyuma azajya abona andi makosa wakoze mbere, niba warishyuye amande cyangwa utarayishyuye.

Aho basuzumira ibinyabiziga naho bazifashisha ikoranabuhanga rishya mu guha abayigana gahunda biciye kuri Online wanishyuye Online ukagenda ku isaha baguhaye.

CP Rumanzi avuga ko iri koranabuhanga rizakusanya amakuru yose ku binyabiziga, kuko bazakorana n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, (RRA) kumenya nyiri ikinyabiziga, bakorane na NIDA na za Banki kumenya niba ikinyabiziga gifite assurance yanditse kuri nyiracyo.

Iri koranabuhanga Minisitiri w’Ubutabera yaryise “milestone”, avuga ko ari intambwe ikomeye cyane kuba Polisi iri kuva ku gukoresha impapuro ikajya mu gukoresha ikoranabuhanga.

Minisitiri Johnston Busingye yavuze ko igikorwa nk’iki ari ingirakamaro cyane mu kugabanya ibyaha n’impfu z’abantu mu mpanuka.

Yemeza ko igikorwa nk’iki kizanagabanya cyane urwikekwe na ruswa byavugwaga muri izi serivisi wasangaga zikorwa cyane n’abantu, ubu ikoranabuhanga rikaba ari ryo rizaba rikora cyane kurusha abantu.

Umuhate wa Police ngo watumye impanuka zivamo impfu zaragabanutseho 12% hagati ya 2015 na 2016. Naho mu mezi atandatu ashize muri uyu mwaka izi mpanuka zagabanutseho 37%.

Asoza, Minisitiri Busingye yavuze ko ibi ari ibikorwa kugira ngo igihugu kirusheho kugendera ku mategeko.

Johnston Busingye ati “Umunyarwanda ufite ubwenge namuha inama yo kubahiriza amategeko kuko inzira yo kutayubahiriza ni yo izamugora kandi ikamuvuna.”



Minisitiri w’ ubutabera asobanurirwa uko iyi mashini ikora

Src: Umuseke

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa