skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yahagurukiye ikibazo cy’abahindura Plaques z’ibinyabiga bigateza ibyago abandi

Yanditswe: Monday 22, May 2023

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yahagurukiye ikibazo cy’abahindura Plaques z’ibinyabiga, kuko ahanini babikora bagamije kwishora mu byaha no kuyobya uburari.

Sponsored Ad

Mu Gatsata aho bita ku bizibiti, hagaragara umurundo w’ibinyabiziga bifite ibibazo bitandukanye, ibyinshi Plaques zabyo zarasibamye, ibindi byagiye bihindurwa, nk’ahari inyunguti ya E igasibwaho gato ku buryo umuntu abona ko ari inyuguti ya F. Ibi ngo bigira ingaruka zitandukanye.

Umukozi muri laboratoire ifata ibimenyetso bya gihanga, IP Mwangabwiko Evariste avuga ko ibyaha byo guhindura imyirondoro y’ibinyabiziga nabyo bipimwa hakoreshejwe ibyuma kabuhariwe hakagaragara umwimerere w’ibiranga ikinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera avuga ko iki kibazo cy’abahindura plaques zibinyabiziga cyane abamotari cyahagurukiwe.

‘’Ni abantu bishora mu byaha, bigaragaye aho haziye izi camera zo mu muhanda aho warenga ku mategeko camera ikagufotora noneho abantu bakavuga bati reka tujijishe duhindure plaque ninafotora itabona aho yohereza ubutumwa. Ubwo rero urumva ko ari uguteza umutekano muke mu muhanda kuko uzavuga uti njye ndagenda uko nshatse nibanampagarika nzabereka ko ibyo bavuga bihabanye n’ibiri ku kinyabiziga cyanjye, ukavuga uti ntibazamenya niyo nakora ubujura, niyo nakora ibindi ariko turabimenya kuko mu mikorere yacu turagenzura, tukareba, tugashishoza, tukitonda tugashaka amakuru n’abandi bakayaduha ibyo bagomba kubimenya.’’

Moto zigera kuri 500 nizo ziri ahakusanyirizwa ibinyabiziga bifite ibibazo bitandukanye, ba nyirabyo babihavana ari uko babanje gukemura ibibazo byose bagaragarijwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa