skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yahaye ubutumwa bukomeye abashoferi batewe ubwoba na camera zihishe yashyize ku mihanda

Yanditswe: Friday 23, Apr 2021

Sponsored Ad

Mu gihe hakomeje igikorwa cyo gushyira camera zigenzura umuvuduko w’ibinyabiziga ku muhanda, Polisi y’Igihugu yasabye abashoferi kudacunganwa nizo Camera ahubwo bagaharanira gukurikiza amategeko y’umuhanda.

Sponsored Ad

Polisi ivuga ko izi camera icyo zifasha ni uko zunganira abapolisi mu ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.

Izi camera zishyirwa ahantu ku buryo utwaye ikinyabiziga hari umuvuduko aba atagomba kurenza, zigafata amakuru yikinyabiziga nyuma akazacibwa amande.

zimwe muri izi camera usanga zishinze ahantu, izindi ziterekwa ku mihanda.

Umumotari witwa Nshimyumunyurwa avuga ko we nta kibazo agira kuri camera, kuko ziba ziri ahantu hari icyapa cyerekana umuvuduko atagomba kurenza.

Avuga ko iyo abonye icyapa akora ibyo kimutegeka.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera, agira inama abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko kuko izi camera zaje kunganira abapolisi ku bungabunga umutekano wo mu muhanda.

Yagize ati “Niba warize amategeko y’umuhanda, ukiga gutwara ibinyabiziga ukaba warakorewe ubukangurambaga nka Gerayo Amahoro ukarenga ku mategeko, ubwo igisigaye ni uko ahari umupolisi abikubaza.”

“Haracyari na kare kuko hari igihe uzajya ugera nka Rusomo uyibone, nugera Nyagatare uyibone, hari gahunda ndende ariko icyangombwa ni ukudacunganwa na camera.”

Ku bijyanye no kuba izi camera hari aho zishyirwa hihishe, polisi y’u Rwanda ivuga ko abaturage baba barabwiwe ibyo bakwiye gukora, harimo kubahiriza amategeko y’umuhanda, bityo iyo babirenzeho batagombye kumva ko bari bubwirwe aho ubahana aherereye.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa