skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yasubije umuturage moto ye yibwe

Yanditswe: Sunday 01, Jan 2017

Sponsored Ad

Umuturage wo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge witwa Akimana Belyse arashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe umuntu wari wamwibye moto ye ndetse ikayimushyikiriza tariki ya 30 Ukuboza 2016. Asobanura uko iyi moto ifite icyapa kiyiranga RD 060 H yibwe n’uko yaje gufatwa.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi moto yibiwe i Remera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 26 Ukuboza.
SP Hitayezu yagize ati:” (...)

Sponsored Ad

Umuturage wo mu murenge wa Nyakabanda mu karere ka Nyarugenge witwa Akimana Belyse arashimira Polisi y’u Rwanda kuba yarafashe umuntu wari wamwibye moto ye ndetse ikayimushyikiriza tariki ya 30 Ukuboza 2016. Asobanura uko iyi moto ifite icyapa kiyiranga RD 060 H yibwe n’uko yaje gufatwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Superintendent of Police (SP) Emmanuel Hitayezu, yavuze ko iyi moto yibiwe i Remera mu karere ka Gasabo ku itariki ya 26 Ukuboza.

SP Hitayezu yagize ati:” ubusanzwe iyi moto ya Akimana yakoreshwaga n’umumotari witwa Munyanshongore Celestin mu gutwara abagenzi. Mu gitondo cyo ku itariki ya 26 Ukuboza, nibwo uwitwa Nisingizwe Jean D’Amour nawe usanzwe ari umumotari ariko muri icyo gihe nta kazi yari afite; yaje kureba Munyanshongore amubwira ko hari umugenzi ashaka gutwara kandi ko ari bumuhe amafaranga menshi maze amutira moto amusezeranya kuza kumwishyura”.

SP Hitayezu yakomeje avuga ko Nisingizwe yahawe iyo moto maze bigeze mu masaha y’ikigoroba cy’uwo munsi ntiyagarura ya moto. Uko bakomezaga kumuhamagara kuri terefone bamubwira kuyigarura yavugaga ko akiri mu kazi; ko ari buyizane.

umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali yakomeje agira ati;” byageze saa tatu z’ijoro ayijyana kuyigurisha mu Gatsata; ariko ku bw’amahirwe make ye, hafi aho hari umuntu wumvaga ayishakira umukiriya uyigura ku mafaranga ibihumbi 250 y’u Rwanda, ahita akeka ko iyo moto yibwe maze ako kanya abimenyesha Polisi y’u Rwanda nayo ntiyatinda imufata ataragera ku mugambi we”.

SP Hitayezu yashimiye abaturage kuba bakomeje ubufatanye na Polisi y’u Rwanda mu gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kwicungira umutekano; bikaba ari nabyo bituma abanyabyaha bafatwa. Yakomeje asaba ko uyu muco mwiza wo guhererekanya amakuru y’ikintu bakeka ko cyahungabanya umutekano cyangwa icyaha icyo aricyo cyose wakomeza.

By’umwihariko yasabye abamotari kwirinda guha uwo babonye wese moto bizwi nko “kurobesha” kuko aribyo ahanini bitera ubujura bwazo.

Uwafatanwe iriya moto afungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Kimisagara. Icyaha kimuhamye yahanishwa ingingo ya 300 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda aho igira iti:” Umuntu wese ukora ubujura budakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho ahanishwa igifungo kuva ku mezi atandatu (6) kugeza ku myaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y‟u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’icyibwe cyangwa kimwe gusa

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa