skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yatashye ku mugaragaro icyicaro cyayo cyo mu Ntara y’Iburengerazuba

Yanditswe: Thursday 24, Aug 2017

Sponsored Ad

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kuvugurura inyubako ikoreramo, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba.
Iyi nyubako iherereye mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni hafi 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba igizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’Intara, Polisi yo ku rwego rw’Akarere ka Rubavu n’ahazakorera Sitasiyo ya Polisi ya (...)

Sponsored Ad

Muri gahunda ya Polisi y’u Rwanda yo kuvugurura inyubako ikoreramo, kuri uyu wa kane tariki ya 24 Kanama 2017, yatashye ku mugaragaro inyubako nshya y’icyicaro cya Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Iburengerazuba.

Iyi nyubako iherereye mu murenge wa Gisenyi akarere ka Rubavu, ikaba yuzuye itwaye akayabo ka miliyoni hafi 600 z’amafaranga y’u Rwanda, ikaba igizwe n’ibyumba bizakorerwamo na Polisi ku rwego rw’Intara, Polisi yo ku rwego rw’Akarere ka Rubavu n’ahazakorera Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi.

Umushyitsi mukuru muri uyu muhango yari umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda wungirije ushinzwe ubuyobozi n’abakozi DIGP/AP Juvenal Marizamunda, akaba yasabye abapolisi bari bahari kuzafata neza iyi nyubako, kandi ikazabafasha guha ababagana serivisi nziza. Yavuze ati:”Nk’uko biri muri gahunda za Leta kwegereza abaturage ubuyobozi no guhuriza hamwe serivisi zose, ndizera ko iyi nyubako izatuma Polisi ikorera muri iyi Ntara itanga serivisi nziza, bikagabanya igihe n’amafaranga y’urugendo byakoreshwaga n’ababagana, kuko serivisi zose bazakenera kuva ku rwego rw’intara kugeza kuri sitasiyo bazajya bazihererwa hano.”

DIGP Marizamunda yasabye Polisi ikorera mu ntara y’Iburengerazuba gukoresha neza ibikorwa remezo ibonye, ikongera ingufu mu kurwanya no gukumira ibyaha bitandukanye birimo kunywa no gukoresha ibiyobyabwenge, ihohoterwa rikorerwa mu ngo n’irikorerwa abana, n’ibindi byaha bikunze kugaragara Ntara y’I Burengerazuba.

Yavuze ati:”Ibi bikorwa remezo biba bishyirwaho, bijye bibafasha kurwanya ibiyobyabwenge cyane cyane urumogi rukunda kugaragara muri iyi Ntara, mwige neza amayeri abarucuruza bakoresha barwinjiza mu gihugu, kandi binabafashe gukumira no kurwanya ko abana batajyanwa mu ishuri bagakoreshwa indi mirimo, kuko nibo bayobozi b’ejo b’u Rwanda.”

Yasabye Polisi ikorera mu ntara y’Iburengerazuba gukomeza ubufatanye busanzwe buri hagati y’iyi Ntara na Polisi y’u Rwanda muri gahunda zitandukanye zirimo gukumira no kurwanya ibyaha, ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere Leta yashyizeho no guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yasoje asaba abapolisi kurangwa na Disipuline kuko niyo bagira ibikorwa remezo byinshi kandi byiza ndetse n’ibindi bikoresho, batagera ku nshingano zabo nta Disipuline.

Iki cyicaro cya Polisi y’u Rwanda cyo mu Ntara y’Iburengerazuba cyatashywe ejo, kije gikurikira icyicaro gikuru kigezweho cya Polisi y’u Rwanda kiri ku Kacyiru, icyicaro kigezweho gikoreramo Polisi y’Umujyi wa Kigali kiri I Remera mu karere ka Gasabo, icyicaro cya Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, n’icyo mu Ntara y’Iburasirazuba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa