skol
fortebet

Polisi y’u Rwanda yavuze ku iraswa ry’imfungwa 5 zashatse gutoroka gereza i Kirehe

Yanditswe: Thursday 29, Apr 2021

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo tariki ya 28 Mata 2021, Polisi y’u Rwanda ikorera mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe, yarashe imfungwa eshanu zari zitorotse gereza zose zihasiga ubuzima.

Sponsored Ad

Muri iyo Kasho yari ifungiwemo abantu 57, abapolisi bari bamaze kugezamo amajerekani atandatu bakomeje kubazanira andi mazi ngo bakarabe.

Izi mfungwa zasunitse umupolisi wari uhagaze ku muryango yikubita hasi, hasohoka batanu barirukanka abandi bapolisi bari aho ngaho barasa hejuru, abo bafungwa banga guhagarara abapolisi barabakurikira barabarasa.

Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera yagiranye na RBA, yasobanuye ko mu masaha ya mu gitondo aribwo ibi byabaye.

Yagize ati: “Muri uko kubakurikira banze guhagarara ni bwo baje kubarasa. Ni yo makuru y’ibanze ahari ariko ubu hatangiye iperereza kugira ngo bimenyekane neza uko byagenze. Abasohotse bose bapfuye, ni kasho yari irimo abafunzwe 57, abo batanu basohotse bose bo barashwe bahasiga ubuzima.”

Yakomeje ashimangira ko mbere yo kurasa abo birukankaga bagerageza gutoroka, abapolisi barashe hejuru kugira ngo bareke kuba bakomeza kugenda, ariko biranga biba iby’ubusa barahunga.

Yavuze ko amakuru arambuye azagaragazwa n’iperereza ryimbitse ryatangiye gukorwa, ariko aboneraho kuburira abantu bafungirwa ibyaha bitandukanye bakumva agatima ko gutoroka ubutabera karehareha.

Ati: “Ibyaha bashinjwa ibyo ari byo byose baba bakwiye kumva ko bari mu maboko y’inzego z’umutekano, ko bazajya mu butabera, cyangwa se abandi banabutangiye, bakareka kuba bakora ikintu icyo ari cyo cyose cyatuma habaho ibibazo nk’ibingibi batuma bashobora kuba bahasiga ubuzima nk’uko byagenze.”

Yavuze ko umupolisi atakabaye ahangana n’uwo ashinzwe gucungira umutekano, ariko nanone hakwiye kurebwa niba umupolisi na we yahora arwana n’abo acungiye umutekano abasunika na bo bamusunika aharanira kugira ngo badatoroka n’ibindi.

Ibitekerezo

  • harya uyu we nuku asigaye yirinda corona yambara agapfuka kananwa?

    mwiriwe,nyakubahwa muvugizi wa police nangirango mbabaze niba ntakuntu mutazajya murasa mugico?nibura mukarasa nka kaguru kuko nka bariya bafunqwa harigihe baba bafite ibyaha bito!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa