skol
fortebet

Polisi yafashe umugabo wari ugiye kuvunjisha amadolari y’amiganano

Yanditswe: Saturday 31, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza, yafashe umugabo w’imyaka 37, wari ugiye kuvunjisha amadorali 200 ya Amerika y’amiganano ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 215.707.60.
Uwafashwe ni uwitwa Hakuzimana Etienne, wafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, afite amadorali yashakaga kuvunjisha muri bimwe mu biro by’ivunjisha bihakorera.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) (...)

Sponsored Ad

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyarugenge, ku wa Kane tariki ya 29 Ukuboza, yafashe umugabo w’imyaka 37, wari ugiye kuvunjisha amadorali 200 ya Amerika y’amiganano ahwanye n’amafaranga y’u Rwanda 215.707.60.

Uwafashwe ni uwitwa Hakuzimana Etienne, wafatiwe mu cyuho mu Mudugudu wa Nyabugogo, Akagari ka Kimisagara mu Murenge wa Kimisagara, afite amadorali yashakaga kuvunjisha muri bimwe mu biro by’ivunjisha bihakorera.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Chief Inspector of Police (CIP) Sylvestre Twajamahoro, yavuze ko yafashwe ahagana saa tanu z’amanywa biturutse ku makuru yatanzwe n’umukozi wo ku Biro by’ivunjisha akimara kwitegereza ayo madorali agasanga ari amiganano.

Yagize ati “Twahamagawe n’umukozi wo mu biro by’ivunjisha avuga ko hari umuturage umuzaniye amadorali y’Amerika y’amiganano 200 agizwe n’inoti ebyiri z’ijana ashaka ko bayamuvunjira mu mafaranga y’u Rwanda. Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata abapolisi baza gusanga koko ari amiganano ahita atabwa muri yombi.”

Amaze gufatwa yavuze ko ari undi muntu wayamuhaye ngo ajye kuyamuvunjishiriza avuga ko atazi imyirondoro ye n’aho aherereye.

Yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kimisagara kugira ngo hakorwe iperereza hamenyekane n’inkomoko yayo.

CIP Twajamahoro yashimiye uwatanze amakuru yatumye ucyekwaho icyaha afatwa, akangurira n’abandi kujya bihutira kumenyekanisha hakiri kare bene ibi bikorwa n’ibindi byaha kugira ngo biburizwemo n’ababifitemo uruhare bafatwe batarabasha gucika.

Yibukije abantu ko kwishora mu bikorwa byo kwigana amafaranga ari icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda, abasaba kubyirinda.

Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa na yo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa