skol
fortebet

Polisi yagize icyo isaba abaturage kugira ngo ikibazo cy’abajura kibe amateka mu Rwanda

Yanditswe: Wednesday 12, Apr 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera,yavuze ko abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ikibazo cy’abajura kibe amateka mu Rwanda.
Yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo gushakisha aba bajura mu bice byose by’igihugu kuko nta mwanya bafite mu Rwanda ndetse ngo mu minsi mike iki kibazo kiraza gukemuka.
Ati “Abaturage turabahumuriza kuko Polisi irahari, icyo polisi ikeneye ni amakuru y’ibiri kuba. Icya kabiri ni uko ingamba twazifashe ku buryo abapolisi bagenda batahura (...)

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, CP John Bosco Kabera,yavuze ko abaturage basabwa gutangira amakuru ku gihe kugira ngo ikibazo cy’abajura kibe amateka mu Rwanda.

Yabwiye RBA ko hafashwe ingamba zo gushakisha aba bajura mu bice byose by’igihugu kuko nta mwanya bafite mu Rwanda ndetse ngo mu minsi mike iki kibazo kiraza gukemuka.

Ati “Abaturage turabahumuriza kuko Polisi irahari, icyo polisi ikeneye ni amakuru y’ibiri kuba. Icya kabiri ni uko ingamba twazifashe ku buryo abapolisi bagenda batahura abo bantu bagafatwa. Icya gatatu ni uko abajura twababwira ko nta mwanya bafite muri uru Rwanda.”

Yakomeje agira ati “Bakwiye kumva ko amategeko abareba kuko kwiba cyangwa kwigabiza ikintu cy’umuntu bitemewe, amategeko abihana. Iyo noneho bigaragaye ko hari n’ibikangisho wakoresheje nk’ibi by’intwaro za gakondo n’amategeko aguha ibihano biremereye.”

CP Kabera yavuze ko mu minsi mike Polisi izatangaza imibare y’abafatiwe mu mukwabo wo guhashya abajura uri gukorwa hirya no hino mu gihugu.

Amategeko y’u Rwanda agena ko muntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 168 yo iteganya ko kwiba hakoreshejwe kiboko cyangwa ibikangisho bihanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 Frw).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa