skol
fortebet

Polisi yataye muri yombi babiri bacyekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Triffon Niyonsenga w’imyaka 46 y’amavuko na Hirwa Roger w’imyaka 22 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku italiki ya 23 Ugushyingo bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga.
Polisi itangaza ko bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho umwe bashatse kurya amafaranga ye abimenyesha Polisi. Uyu bari bagiye gutekera umutwe yavuze ko , yabwiwe na Hirwa ko amusanga i Nyamirambo, noneho akamuha amafaranga akajya kumuzanira uruhushya rwo gutwara imodoka mu mujyi kuri mugenzi we bakorana.
Uyu (...)

Sponsored Ad

Triffon Niyonsenga w’imyaka 46 y’amavuko na Hirwa Roger w’imyaka 22 bafatiwe mu Mujyi wa Kigali ku italiki ya 23 Ugushyingo bakekwaho gukora impushya zo gutwara ibinyabiziga.

Polisi itangaza ko bafashwe ku makuru yatanzwe n’abaturage, aho umwe bashatse kurya amafaranga ye abimenyesha Polisi. Uyu bari bagiye gutekera umutwe yavuze ko , yabwiwe na Hirwa ko amusanga i Nyamirambo, noneho akamuha amafaranga akajya kumuzanira uruhushya rwo gutwara imodoka mu mujyi kuri mugenzi we bakorana.

Uyu witwa Hirwa ngo yagiye kuruzana (uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga) aho Niyonsenga akorera mu mujyi hazwi nka cyber café; ariko bitewe n’amakuru Polisi yari yahawe amakuru n’abaturage kuri ubwo butekamutwe bwo gutanga impushya z’inyiganano, bahise bafatwa. Ubu bakaba bafungiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyarugenge mu gihe iperereza rigikomeje.

Umuvugizi wa Polisi ishami ryo mu muhanda Chief Inspector of Police(CIP) Emmmanuel Kabanda yatangaje ko kuva mu kwezi kwa Nzeli uyu mwaka hamaze gufatwa impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano zitandukanye , hakaba hamaze gufatwa n’abantu 8, n’ibikoresho bakoreshaga. Abantu 4 bafashwe ku italiki ya 15 Nzeli, babiri bafatwa ku italiki ya 22 Nzeli, naho aba nyuma (bavuzwe hejuru) bo bafashwe ku italiki ya 23 uku kwezi.

CIP Kabanda yagize ati:” Ibikorwa byo kwigana impushya byaragabanutse mu mezi ashize kubera ubukangurambaga twakomeje gukora kandi bigaragara ko abaturage benshi bamaze kumenya ko Polisi arirwo rwego rwonyine kugeza ubu rufite ububasha bwo kuzitanga.”

Yagize kandi ati:”Abenshi mu bo dusangana impushya z’impimbano, bavuga ko baba barazihawe n’abababwira ko bakorana n’abapolisi, mbese babizeza ibitangaza ko bazabashakira izo mpushya, ko nta kibazo cyo kuzibaha bafite. Abashukwa rero babaha amafaranga bakazibazanira bazi ko ari impushya z’umwimerere, batangira kuzikoresha bagasanga ari impimbano. Aba bashukanyi rero twarabahagurukiye kandi tuzakomeza kubafata”.

Yavuze ko ibizamini byo gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga bikorwa buri kwezi kandi bigakorerwa ahantu henshi mu gihugu, ndetse ko nta mpamvu yo guca mu nzira zitemewe mu kuzishaka.

Aributsa kandi abaturage ko nta mpamvu yo kwemera gushukwa n’umuntu ngo azagushakira uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, kuko aba aguhombeje amafaranga, kuko iyo ufashwe uhomba amafaranga watanze hakiyongeraho n’ibihano birimo n’igifungo.

CIP Kabanda akaba asaba abaturage kwima amatwi ababashuka ko bazabaha impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi batakoze ibizamini bitegurwa na Polisi. Yasabye abaturage gutanga amakuru kugira ngo abo batekamutwe bafatwe. Yasabye kandi abantu bose bumva bafite impushya zatanzwe mu buryo butemewe n’amategeko kugana ishami rya Polisi rikorera mu muhanda (traffic) rikabafasha mu gikorwa cyo kubasuzumira ko impushya zabo ari umwimerere.

Yashoje avugako igikorwa nk’iki kizakomeza mu gihugu hose, maze asaba abaturage kwirinda kugwa mu cyaha kuko gukoresha inyandiko mpimbano bihanirwa n’amategeko mu ngingo ya 610 y’igitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa