skol
fortebet

Polisi yavuze ku kibazo cy’abanya Rubavu babura perimi bakajya gushaka izo muri RDC

Yanditswe: Wednesday 16, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abasenateri barimo Hadidja Murangwa,Emmanuel Havugimana na Uwizeyimana E basuye akarere ka Rubavu bagaragarizwa ibibazo bitandukanye n’abaturage.
Ibibazo byagaragajwe birimo kuba gukorera perimi bitacyihuta,abantu bakajya gushaka izo muri RD Congo, bamwe bakanazigura zikaba intandaro y’impanuka.
Hari abaturanyi bo muri RD Congo bazana imodoka n’ibyangombwa bagakorera mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda babibuze.
Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuri iki kibazo (...)

Sponsored Ad

Abasenateri barimo Hadidja Murangwa,Emmanuel Havugimana na Uwizeyimana E basuye akarere ka Rubavu bagaragarizwa ibibazo bitandukanye n’abaturage.

Ibibazo byagaragajwe birimo kuba gukorera perimi bitacyihuta,abantu bakajya gushaka izo muri RD Congo, bamwe bakanazigura zikaba intandaro y’impanuka.

Hari abaturanyi bo muri RD Congo bazana imodoka n’ibyangombwa bagakorera mu Rwanda, mu gihe Abanyarwanda babibuze.

Ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Twitter,Polisi y’u Rwanda yavuze ko kuri iki kibazo iri kunoza uburyo bwo kwiyandikisha ku buryo kubona ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga bizajya byoroha.

Yagize iti "Dufatanyije n’abafatanyabikorwa turimo kunoza uburyo bwo kwiyandikisha ku bashaka gukorera impushya zo gutwara ibinyabiziga kugira ngo abakenera iyi serivisi babashe kuyibona ku buryo buhoraho kandi bunoze.

Polisi yakomeje igira iti Turasaba abaturarwanda kwirinda kujya kugura impushya zo mu mahanga ndetse no kudakoresha impushya mpimbano kuko bitemewe n’amategeko. Murakoze."

Ibitekerezo

  • Erega gukorera perm murwanda USAnga zibonwa babake

    nibyizakuba haryiyekunozwa uburyobwokwiyandikisha mulakoze

    Butewe nuko hari ibihugu byoroshya ibijyanye nama permis kandi ntibihoremo impanuka, mbona ahubwo hazajyaho ishuri ryigisha amategeko yumuhanda no gutwara ndetse rigatanga na permis. Bikava munzego za police kuko bidindiza iterambere.

    Ibya permis bivuye munzego za police bikajya muma Auto Ecole byatuma igihugungitera imbere, kuko police zirabikomeza cyane.

    Mwiriwe, ese Police ntiyashyiraho amanota fatizo umuntu yajya abona agahabwa uruhushya rwa Burundu, kuko ibizame byose bidasaba kuzuza 100/100. Ahubwo harebwa amanota fatizo yashyizweho?

    bazajye kwigira mubindi bihugu Barebe uburyo Permi zitangwamo.urugero Bazagere muri Kenya.

    bazajye kwigira mubindi bihugu Barebe uburyo Permi zitangwamo.urugero Bazagere muri Kenya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa