skol
fortebet

Polisi yerekanye abantu 7 barimo n’umupolisi bakekwaho kwiba ibiryabarezi 19 by’abandi

Yanditswe: Wednesday 30, Dec 2020

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu barindwi barimo n’umupolisi umwe bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’imashini 19 zikoreshwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi.
Izi mashini zibwe mu bihe bitandukanye ndetse uwaziguraga yari yemeye kwishyura miliyoni 1.5 Frw.
Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka,nabwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani n’umupolisi bari bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, (...)

Sponsored Ad

Polisi y’Igihugu yerekanye abantu barindwi barimo n’umupolisi umwe bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura bw’imashini 19 zikoreshwa mu mikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi.

Izi mashini zibwe mu bihe bitandukanye ndetse uwaziguraga yari yemeye kwishyura miliyoni 1.5 Frw.

Mu kwezi kwa 10 uyu mwaka,nabwo Polisi y’u Rwanda yeretse itangazamakuru abantu 13, harimo abamotari umunani n’umupolisi bari bakurikiranyweho guhindura ibirango bya moto, ndetse n’abandi batanu bakekwaho ibyaha by’uburiganya, kwiyitirira icyo batari cyo, gushimuta no gufunga umuntu mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abo bantu batanu bakurikiranyweho kwiyitirira inzego, harimo uwiyitaga Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta (Auditor General), abiyitaga abakozi ba RIB, uwo mupolisi ndetse n’uwari umushoferi wabo.

Bakekwagaho gutekera umutwe rwiyemezamirimo witwaga Neva Olivier Mayira, bakamwaka miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, kugira ngo bamukureho icyaha bamushinjaga cyo gukoresha impapuro mpimbano mu masoko ya Leta.

Icyakora uwo rwiyemezamirimo we ngo yari yabahaye miliyoni imwe, kuko yari yabagaragarije ko eshanu atazibona.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko umupolisi ugize uruhare mu byaha agomba kubihanirwa kuko Polisi y’u Rwanda itazihanganira umupolisi wese ukora ibinyuranye n’inshingano ze.


Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa