skol
fortebet

RCS yasobanuye icyatumye bafunga Gereza ya Gasabo

Yanditswe: Sunday 04, Jun 2017

Sponsored Ad

Abagororwa bari bafungiye muri gereza ya Gasabo yari iherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali bimuriwe muri gereza nshya yubatswe mu murenge wa Mageragere, maze iya Gasabo irafungwa.
Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS, CIP Sengabo Hellary yavuze ko mu mpamvu zatumye gereza ya Gasabo ishyirwaho ingufuri harimo no kuba yari iri rwagati mu mugi wa Kigali.
Yagize ati “ Iriya Gereza byari muri gahunda ko yimurwa kuko yubatse rwagati (...)

Sponsored Ad

Abagororwa bari bafungiye muri gereza ya Gasabo yari iherereye mu murenge wa Kimironko mu karere ka Gasabo mu mugi wa Kigali bimuriwe muri gereza nshya yubatswe mu murenge wa Mageragere, maze iya Gasabo irafungwa.

Umuvugizi w’ urwego rw’ igihugu rushinzwe imfungwa n’ abagororwa RCS, CIP Sengabo Hellary yavuze ko mu mpamvu zatumye gereza ya Gasabo ishyirwaho ingufuri harimo no kuba yari iri rwagati mu mugi wa Kigali.

Yagize ati “ Iriya Gereza byari muri gahunda ko yimurwa kuko yubatse rwagati mu Mujyi wa Kigali ikindi cya kabiri hari gereza yabugenewe nshya yari irangiye yujuje ibyangobwa byose.”

Gereza ya Gasabo mu gitondo cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Werurwe 2017, yibasiwe n’ inkongi y’ umuriro. Gusa CIP Sengabo yavuze ko gushya kwayo atari byo bitumye abagororwa bimurwa ahubwo ngo byihutishije umugambi wo kuyimura wari usanzwe uhari.

Nyuma yo gushya kw’iyo gereza, imfungwa n’abagororwa bari bayirimo barigaragambije batera amabuye n’inkwi mu muhanda no ku nzu z’abaturage zegeranye nayo, icyo gihe RCS yifashishije imyuka iryana mu maso kugira ngo bahoshe iyo myigaragambyo.

Intandaro yo kwigaragambya kwabo yari ishingiye ku bikoresho bahawe na gereza nyuma y’uko yibasiwe n’inkongi y’umuriro bavuga ko ibyo bahawe bidahagije.

Gereza ya Gasabo yari iherereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali, yari icumbikiye imfungwa n’abagororwa 5440, bagiye bimurwa mu bihe bitandukanye kuva aho yibasiwe n’inkongi, bajyanwa hirya no hino mu gihugu.

Ku wa 4 Kamena 2017, himuwe 82 bari bahasigaye nyuma y’uko mu gihe cy’ukwezi n’igice kwari gushize, bamwe bagiye bajyanwa mu magereza yegereye imiryango yabo n’aho byoroheye ababo kubageraho.

Iyo Gereza yubatswe nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ifungirwamo abatari bake bari barayigizemo uruhare, haza kujya hafungirwamo n’abashinjwa ibindi byaha.
Yafungirwagamo abagabo gusa, kugeza ubu RCS ikaba itangaza ko bitewe n’uko cyari gisanzwe ari ikibanza cya Leta, hazarebwa ikindi bagikoresha ariko kugeza ubu ngo ntikiramenyekana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa