skol
fortebet

RDB yahumurije abaturage bororera hafi ya Gishwati bababajwe n’inyamaswa ibamariye inka

Yanditswe: Thursday 03, Feb 2022

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere [RDB] rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, rwatangaje ko ruri gushakira umuti ikibazo cy’aborozi b’inka bari mu gahinda ko kubura inka zabo ziri kuribwa n’igikoko kitaramenyekana.
Uwitwa Ngabo Karegeya,umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukerarugendo yatangije mu Bigogwe ndetse akaba ari n’umworozi wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba yatabaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rushinzwe Iterambere [RDB] rubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, rwatangaje ko ruri gushakira umuti ikibazo cy’aborozi b’inka bari mu gahinda ko kubura inka zabo ziri kuribwa n’igikoko kitaramenyekana.

Uwitwa Ngabo Karegeya,umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga kubera ubukerarugendo yatangije mu Bigogwe ndetse akaba ari n’umworozi wo mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Iburengerazuba yatabaje Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) n’izindi nzego zirimo Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB),asaba ko bafasha iki gikoko kikagafatwa.

Ubutumwa bugufi Ngabo yashyize kuri Twitter mu gitondo cyo ku wa Gatatu tarlki 02 Gashyantare 2022 bugira buti "Kujya mbyukira kuri ubu butumwa nanjye bimaze kuntera ubwoba. RDB, Claire Akamanzi na Niyonkuru Zéphanie turabinginze mudufashe kuko ni mwe dutezeho icyizere cyo gufata iyi nyamaswa.

Uko mutinda kudutabara niko inka zishira. Iyi na yo cyayiriye ijoro ryakeye”.

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko hakwiye gufatwa ingamba zirambye mu gukemura ikibazo k’inyamaswa irimo kwica inka.

Yagize ati: “Karegeya na bagenzi bawe barimo Tegeri Gad nizere ko Guverineri Habitegeko François yabagezeho hamwe n’itsinda (Polisi na RDB).

Mufate ingamba zikomeye, zirambye kandi icyo gikoko ntabwo cyaturusha imbaraga nibiba ngombwa kiraswe, nibitarangira natwe turaza tubafashe”.

Mu gutanga igisubizo kuri iki kibazo,RDB,yagize ati “Iki kibazo turi gufatanya n’inzego z’ibanze ndetse n’iz’umutekano kugikemura.

Turi kwifashisha inzira zinyuranye harimo n’ikoranabuhanga kugira ngo iriya nyamaswa tuyimenye”.

RDB ishishikariza aborozi kubakira imitavu ibiraro no gukomeza gukaza amarondo kuko ngo iriya nyamaswa bigaragara ko yibasira imitavu iri hanze yonyine.

Yizeza ko kuri uyu wa Kane izahura n’aborozi, Akarere, n’inzego z’umutekano bityo ngo barebe izindi ngamba nshya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa