skol
fortebet

RDC yagize icyo itangaza ku musirikare bikekwa ko ari uwayo warasiwe mu Rwanda

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zarashe umusirikare bikekwa ko ari uwa DRC winjiye mu Rwanda mu masaha ya saa saba z’igicuku.
Itangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare yinjiye arasa, abasirikare b’u Rwanda baramurasa arapfa.
Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko batamenye niba uwarasiwe i Rubavu ari umusirikare wa Congo.
Yagize ati “Twanze kuvuga ko ari Umukongomani kuko hari Interahamwe, hari Nyatura, …kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zatangaje ko zarashe umusirikare bikekwa ko ari uwa DRC winjiye mu Rwanda mu masaha ya saa saba z’igicuku.

Itangazo rya RDF rivuga ko uyu musirikare yinjiye arasa, abasirikare b’u Rwanda baramurasa arapfa.

Umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga yabwiye UMUSEKE ko batamenye niba uwarasiwe i Rubavu ari umusirikare wa Congo.

Yagize ati “Twanze kuvuga ko ari Umukongomani kuko hari Interahamwe, hari Nyatura, …kubera ko tudafite amazina ye, twanditse gusa ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka, kubera ko hariya hari imitwe irenga 150, uhise wemeza ko ari umusirikare wa Congo ntabwo byaba ari byo.”

Ku ruhande rwa DRC ntacyo baravuga kuri uyu musirikare bikekwa ko ari uwabo warasiwe mu Rwanda.

BBC Gahuzamiryango yahamagaye Gen Sylvain Ekenge uvugira igisirikare cya Congo, avuga ko ntacyo afite yavuga ku byanditswe n’igisirikare cy’u Rwanda.

Uyu musirikare aramutse abaye uwa FARDC, yaba abaye uwa gatatu urasiwe ku butaka bw’u Rwanda muri uyu mwaka dore ko hari undi warashwe tariki 17 Kamena 2022, ubwo na we yinjiriraga ku mupaka uzwi nka Petite Barrière na we winjiye arasa abashinzwe umutekano b’u Rwanda ndetse n’abaturage, agahita araswa akahasiga ubuzima.

Bivugwa ko yari yakomerekeje abapolisi babiri b’u Rwanda mbere y’uko mugenzi wabo nawe amurasa akamwica.

Tariki 04 Kanama 2022, na bwo undi umusirikare wa FARDC yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye mu Kagari ka Rusura Umurenge wa Busasamana ubwo yirukankanaga abana bari baragiye intama akaza kwisanga yageze ku butaka bw’u Rwanda agahita araswa n’inzego z’umutekano zarwo.

Ibitekerezo

  • Be professional plz. Umutwe w’inkuru uhuriye he n’inkuru. RDC yabivuzeho iki?

    CONGO NIREKE GUSHOTORANA KUKO URWANDA TURI MASO.

    Ubwo nta soni? Soma title usome n’ibi wiyandikiye: "BBC Gahuzamiryango yahamagaye Gen Sylvain Ekenge uvugira igisirikare cya Congo, avuga ko ntacyo afite yavuga ku byanditswe n’igisirikare cy’u Rwanda"

    Umutwe w"Inkuru utandukanye cyane n"Inkuru kuko bivuguruzanya,ubutaha mujye mubanza musome kuduha ibisobanutse.nka Chief edotor w"Iki kinyamakuru aba akora akazi cg?

    ariko baba bajyahe?Ntibaziko bibujijwe?Noneho yinjiye ariya masaha byanze bikunwe aba afite ikimuzanye kandi yarakigaragaje kwinjira arasa abaurwanda?Urunva ko kuhava adaturikijwe bari kuba bagonnye cyane.

    BAREKE.GUSHOTORA.URWANDAA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa