skol
fortebet

Ibibazo by’umutekano muke muri RDC byahawe umurongo mu nama yo muri Ethiopia

Yanditswe: Friday 17, Feb 2023

featured-image

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame wageze muri Ethiopia ku wa Kane,tariki ya 16 Gashyantare 2023, yahuriye imbonankubone na Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi, ndetse n’abandi bakuru b’Ibihugu mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati ya Congo n’u Rwanda.
Perezidansi ya RD Congo yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagize uruhare muri iyi nama yabaye mu gitondo ikitabirwa na Perezida William Rutto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Paul Kagame w’u Rwanda, (...)

Sponsored Ad

Perezida Paul Kagame wageze muri Ethiopia ku wa Kane,tariki ya 16 Gashyantare 2023, yahuriye imbonankubone na Perezida wa Congo, Antoine Felix Tshisekedi, ndetse n’abandi bakuru b’Ibihugu mu nama yatumijwe na Perezida wa Angola, João Lourenço usanzwe ari umuhuza hagati ya Congo n’u Rwanda.

Perezidansi ya RD Congo yavuze ko Perezida Félix Antoine Tshisekedi yagize uruhare muri iyi nama yabaye mu gitondo ikitabirwa na Perezida William Rutto wa Kenya, João Lourenço wa Angola, Paul Kagame w’u Rwanda, Evariste Ndayishimiye w’u Burundi, na Madamu Samia Suluhu Hassan wa Tanzania.

Iyi nama yasuzumye ibijyanye n’inzira y’amahoro muri Congo, harimo kureba ibyagezweho mu gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu biganiro bihuza abanye-Congo byabereye i Nairobi, no kureba ibyakozwe ku myanzuro yafatiwe i Luanda muri Angola.

Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama yigaga ku mutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Congo, harimo gusaba imitwe yose yitwaje intwaro guhagarika imirwano bitarenze tariki 30 Werurwe 2023 no kuva mu duce twose igenzura.

Guverinoma ya RDC yasabwe gucyura impunzi zayo zose ziri muri Uganda n’u Rwanda, zirimo n’izihamaze imyaka isaga 26 zahunze ubugizi bwa nabi bumaze igihe muri icyo gihugu, kubera imitwe yitwaje intwaro.

Iyi nama kandi yemeje ko abasirikare bo mu mutwe w’ingabo uhuriweho na EAC bakomeza koherezwa muri RDC naho inyeshyamba za M23 zikava mu duce zafashe zigasubira mu birindiro byazo bya mbere mu gace ka Sabyinyo ku ruhande rwa RDC maze hagashyirwaho agace zitagomba kurenga bigizwemo uruhare n’ingabo za EAC, iza MONUSCO n’iza leta.

Inkunga mu bya politiki n’ibya gisirikare yahabwaga M23 ngo igomba guhagarara ndetse indi mitwe yitwaje intwaro yaba iy’imbere mu gihugu no hanze yacyo yakoreraga mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na yo igahagarika ibikorwa.

Imitwe y’iterabwoba nka FDLR-FOCA, inyeshyamba za Red-Tabara, ADF n’indi yose ikorera ku butaka bwa RDC yasabwe gushyira intwaro hasi igatangira gusubira iwabo nk’uko byafashweho umwanzuro mu biganiro bya Nairobi.

Imirwano hagati y’ingabo za leta, FARDC n’inyeshyamba za M23 irakomeje ndetse ibikorwa biganisha ku mahoro ntibiratanga umusaruro n’umubano w’u Rwanda na RDC ugakomeza kuzamba.

RDC ibarizwamo imitwe yitwaje intwaro isaga 130 irimo uwa FDLR washinzwe n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, mu 1994.

Kugeza ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi zisaga ibihumbi 80 zikomoka muri RDC by’umwihariko abo mu duce dutuwemo n’abavuga Ikinyarwanda, bamaze igihe bibasirwa haba imitwe yitwaje intwaro ndetse n’abaturage bagenzi babo, byenyegejwe n’abayobozi muri Guverinoma.

Nubwo abakuru b’Ibihugu bya EAC bahuriye mu nama yiga kuri Congo, ku cyicaro cy’umuryango wa Africa yunze Ubumwe,harakomeza inama ya 36 y’Abakuru b’Ibihugu na Guverinoma yiga ku byo kwihutisha isoko rusange AfCFTA, ikazasoza imirimo yayo ku Cyumweru tariki 19 Gashyantare, 2023.

Inama y’Abakuru b’Ibihugu ije ikurikira iyabereye i Bujumbura tariki 4 Gashyantare uyu mwaka, yasabye impande zombi guhagarika imirwano, igategeka umutwe wa M23 gusubira inyuma kugira ngo uganire na Leta ya Congo ndetse no kongera ingabo z’uwo muryango zishinzwe guhosha imirwano hagati y’impande zombi.

Abagaba bakuru b’ingabo z’ibihugu bigize EAC bateraniye i Nairobi tariki 9 Gashyantare bemeza uduce buri ngabo z’ibihugu zizajyamo mu Burasirazuba bwa Congo ndetse n’igihe M23 igomba kuba yashyiriye intwaro hasi.
Mu bindi bizaganirwaho ni umutekano n’ibura ry’ibiribwa kuri Africa.

Ibitekerezo

  • Ndababwiza ukuri, igihe cyose M23 ihezwa mu biganiro nta gisubizo kirimo, igihe cyose DRC ikorana na fdlr nta mutekano uzaboneka.drc bareke ivangura, bihiga abavuga ikinyarwanda baba congomani cg babirikanane n’ubutaka bwabo. Erega hariya hazavamo igihugu kindi. Bizatinda buzaba. Ese ko M23 muyijyana Sabyinyo si abantu, nimugena aho itazarenga izajya igendera ku mategeko ya nde? Barashoboye mubahe agace yigenge.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa