skol
fortebet

RDF yanyomoje amakuru y’igihuha ingabo za RDC zatangaje

Yanditswe: Friday 28, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zavuguruje amakuru yatangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizishinja kugaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.
Mu itangazo, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yavuze ko abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bw’icyo gihugu saa tatu za mu gitondo (9h) cyo kuya 27, birukana abaturage baho bari batekanye ku butaka bwabo.
Gen Ekenge yavuze ko abo basirikare b’u Rwanda, atavuze umubare, bari abo kongerera imbaraga umutwe w’inyeshyamba wa (...)

Sponsored Ad

Ingabo z’u Rwanda zavuguruje amakuru yatangajwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zizishinja kugaba igitero mu Ntara Kivu y’Amajyaruguru.

Mu itangazo, umuvugizi wa FARDC Jenerali Majoro Sylvain Ekenge yavuze ko abasirikare ba RDF binjiye ku butaka bw’icyo gihugu saa tatu za mu gitondo (9h) cyo kuya 27, birukana abaturage baho bari batekanye ku butaka bwabo.

Gen Ekenge yavuze ko abo basirikare b’u Rwanda, atavuze umubare, bari abo kongerera imbaraga umutwe w’inyeshyamba wa M23, urwanya ubutegetsi bwa DR Congo, no gukomeza guteza umutekano mucye muri icyo gihugu.

RDF mu itangazo rinyomoza aya makuru yatangaje ko “ibyakozwe na ari umugambi umaze igihe kinini wo gutangaza ibinyoma n’icengezamatwara ry’ubuyobozi bwa RDC rigamije kuyobya uburari ku gutsindwa kwabwo mu bijyanye no kugarura amahoro n’umutekano mu mbibi z’igihugu, ari nako bukomeza guha intwaro no kurwanana n’abarwanyi b’umutwe wa FDLR wagize uruhare muri Jenoside.”

Ingabo z’u Rwanda zakomeje zivuga ko ibiri gukorwa na RDC bishobora no kuba ‘ikimenyetso cy’umugambi wa FARDC na FDLR wo kugaba ibitero ku butaka bw’u Rwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa