skol
fortebet

RDF yashyinguye Umusirikare wayo uherutse kwicirwa muri Centrafrica

Yanditswe: Wednesday 19, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Sgt Tabaro Eustache uherutse kugwa mu butumwa bw’amahoro muri Centrafrica,yashyinguwe mu cyubahiro kigenerwa abasirikare mu Irimbi rya gisirikare i Kanombe.

Sponsored Ad

Ni igikorwa cyabaye kuwa kabiri tariki ya 18 Nyakanga 2023,cyitabirirwa na Col Augustin Migabo, umuyobozi wungirije w’umutwe udasanzwe w’Ingabo z’u Rwanda wari uhagarariye umugaba mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Umuryango we, Abayobozi bakuru n’abato mu Ngabo z’u Rwanda ndetse n’abandi bafite amapeti atandukanye bamusezeyeho bwa nyuma muri uyu muhango.

Sgt Tabaro Eustache yiciwe mu gitero cyabaye kuwa Mbere tariki 10 Nyakanga 2023, cyigabwe n’inyeshyamba zo muri iki gihugu ubwo we na bagenzi be bari bari ku burinzi mu gace ka Sam – Ouandja mu Ntara ya Haute – Kotto mu Majyaruguru ashyira uburasirazuba bw’iki gihugu.

MINUSCA yatangaje ko abantu batatu mu bagabye igitero nabo barashwe barapfa ariko umwe arafatwa.

Intumwa nkuru ya UN muri Central African Republic, Dr Valentine Rugwabiza, aheruka gushyira indabo ku rwibutso ruri mu mbuga y’ahakorera ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro muri kiriya gihugu mu rwego rwo guha icyubahiro uyu musirikare w’u Rwanda wishwe.

Ni umuhango Intumwa ya UN muri Centrafrica, Dr Valentine RUGWABIZA yari kumwe n’uhagarariye u Rwanda muri Centrafrica, Olivier KAYUMBA, Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za Centrafrica, n’abayobozi ba MINUSCA.

Minisiteri y’Ingabo y’u Rwanda yatangaje ko yamaganye iki gitero kandi ko yihanganishije umuryango n’inshuti z’uyu musirikare waguye muri iki gitero.

Ingabo z’u Rwanda kandi zatangaje ko nubwo byagenze gutyo ziteguye gukomeza kurinda abasivili binyuze mu butumwa bw’amahoro bwa MINUSCA cyangwa ubundi butumwa zakoherezwamo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa