skol
fortebet

RDF yatangiye gusimbuza abasirikare bari mu butumwa bw’amahoro Darfur

Yanditswe: Saturday 26, Nov 2016

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Darfur. Itsinda rya mbere ry’ingabo zo muri Batayo ya 11 y’ingabo zirwanira ku butaka rikaba ryarahagurutse I Kigali kuwa 24 Ugushyingo 2016 rigiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 59 nayo icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda kuri uwo munsi. Mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa muri RDF, Brig. Gen. Chris (...)

Sponsored Ad

Igisirikare cy’u Rwanda, RDF, cyatangiye igikorwa cyo gusimbuza ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri Darfur. Itsinda rya mbere ry’ingabo zo muri Batayo ya 11 y’ingabo zirwanira ku butaka rikaba ryarahagurutse I Kigali kuwa 24 Ugushyingo 2016 rigiye gusimbura bagenzi babo bo muri Batayo ya 59 nayo icyiciro cya mbere cyageze mu Rwanda kuri uwo munsi.

Mu izina ry’umugaba mukuru w’ingabo, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa n’amahugurwa muri RDF, Brig. Gen. Chris Murari, yasabye ingabo zigiye mu butumwa kuba ba ambasaderi beza b’u Rwanda kandi bakazirikana inshingano yabo yo kurinda abasivili.

Mu butumwa yahaye abasirikare bagiye gusimbura bagenzi babo akaba yagize ati’’“Muzahore muyoborwa n’indangagaciro za RDF, muzakorere hamwe kandi musigasire isura nziza y’u Rwanda mu sohoza inshingano zanyu ku rwego rwo hejuru”

Ku rundi ruhande Brig. Gen. Murari yahaye ikaze abasirikare ba RDF bagarutse bavuye mu butumwa, abashimira kuba barasohoje inshingano zabo. Yakomeje abasaba kuzakomeza kurangwa n’ikinyabupfura mu mirimo yindi bazajyamo kandi bagafatanya n’abandi banyarwanda kubaka igihugu.

U Rwanda rufite batayo 6 ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, harimo 3 ziri muri Darfur (UNAMID) muri Sudani, batayo 2 n’umutwe w’abatwara indege ziri muri Sudani y’Epfo (UNMISS), ndetes n’indi batayo n’ibitaro 2 biri muri Centrafrica muri MINUSCA.

U Rwanda kandi kugeza ubu aka ari urwa gatatu mu bihugu bifite ingabo n’abapolisi benshi mu bikorwa bya Loni byo kubungabunga amahoro hirya no hino ku Isi.

Src:MoD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa