Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF) bwakiriye abasirikare bashya basoje icyiciro cy’imyitozo ya gisirikare y’amezi arindwi, mu Kigo cy’imitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe.
Mu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Lt Gen Mubarakh Muganga, abasore n’inkumi binjiwe mu ngabo z’u Rwanda kuri uyu wa Gatandatu tariki 09 Ukuboza 2023, basabwa kuzakoresha ubumenyi bavanye muri iyi myitozo buzuza inshingano bashinzwe ndetse no kurengera ubusugire bw’Igihugu.
Mu butumwa yagejeje ku basoje amasomo, Lt. Gen. Muganga yashimiye abinjiye mu Ngabo biyemeje kurinda igihugu cyabo.
Yagize ati: “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga n’Umuryango wa RDF muri rusange, nifatanyije namwe mu munezero w’iyi ntambwe muteye. Ubumenyi mwaboneye hano buzabafasha kubahiriza inshingano za RDF kandi buzabafasha kugaragaza ikibyabupfura.”
Yakomeje agira ati: “Turabashimira ko mwahisemo RDF kugira ngo murinde Igihugu cyanyu.”
Kwinjiza abasirikare bashya mu Ngabo z’u Rwanda bigize gahunda ijyanye no kubaka ubushobozi bw’ibikorwa bya gisirikare.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *