skol
fortebet

RDF yohereje izindi ngabo muri Repubulika ya Santarafurika (CAR)

Yanditswe: Tuesday 26, Sep 2017

Sponsored Ad

Abandi basirikare b’u Rwanda 140 barwanira ku butaka boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bahagurutse mu Rwanda ku isaha ya satatu n’iminota 30 kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017.
Aba uko ari 140 bagiye kongera imbaraga z’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Centrafrique (MINUSCA) nk’uko bitangazwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Major Steven Semwaga niwe uyoboye ir’itsinda ry’abasirikare 140.
Ibikoresho byatangiye koherezwa guhera tariki 16 Nzeri 2017 (...)

Sponsored Ad

Abandi basirikare b’u Rwanda 140 barwanira ku butaka boherejwe mu butumwa bw’amahoro muri Repubulika ya Centrafrique, bahagurutse mu Rwanda ku isaha ya satatu n’iminota 30 kuri uyu wa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017.

Aba uko ari 140 bagiye kongera imbaraga z’ingabo z’umuryango w’abibumbye ziri muri Centrafrique (MINUSCA) nk’uko bitangazwa n’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF).

Major Steven Semwaga niwe uyoboye ir’itsinda ry’abasirikare 140.

Ibikoresho byatangiye koherezwa guhera tariki 16 Nzeri 2017 bikazakurikirwa n’abasirikare bazagenda tariki 26 Nzeri 2017 bakaba bazafatanya n’iyindi Batayo y’ingabo z’u Rwanda mu gihe kingana n’amezi 4 muri Bangui akaba ari naho bazereka.

Abasirikare 140 bagiye mu butumwa muri Central Africa (MINUSCA)

Uyu mutwe ugizwe n’abasirikare 140 wasabwe n’Ingabo za Loni zibungabunga ubutumwa muri Central Africa (MINUSCA) hagamijwe guhangana n’umutekano muke muri Santarafurika.

Mu gihe cy’amezi ane, abo basirikare b’inyongera bazakorera by’agateganyo muri Batayo y’u Rwanda iri mu murwa mukuru wa Bangui mu gihe bazaba bategereje ahandi bahabwa ubutumwa.

Brig Gen Wilson Gumisiriza ukuriye ibikorwa by’abasirikare bajya mu butumwa bw’amahoro yasabye aba 140 kuzakora neza akazi bashinzwe, yabasabye kuba kuba abambasadeli beza b’u Rwanda aho bazaba bari hose.

Yagize ati “ Muzakomeza kugendera ku ndagagaciro za RDF ndetse n’ikinyabupfura mwatojwe. Muzakurikize amabwiriza y’umuryango w’abibumbye, murinde isura nziza y’u Rwanda.’

U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’Ingabo zibungabunga amahoro ku Isi rukaba rwaratangiye kohereza Ingabo zibungabunga amahoro muri leta ya Santarafurika mu mwaka wa 2014.

Imodoka z’intambara

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa