skol
fortebet

RIB yafunze umugabo ushinjwa kwica abantu akabashyingura mu nzu ye

Yanditswe: Tuesday 05, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwafashe umugabo witwa Kazungu Denny, ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iherereye mu Karere ka Kicukiro.

Sponsored Ad

Kazungu Denis akekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga iri mu Murenge wa Kanombe,mu Kagari ka Busanza,mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.

Uyu ngo yemereye Urwego rw’ubugenzacyaha, RIB Ko yatahanaga abakobwa,yamara kubasambanya akabica.

Abaturage bavuga ko hamaze kuboneka abasaga icumi yishe, ndetse aya makuru akaba yashimangiwe n’umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Ku murongo wa Telephone aganira na BTN.

Yafashwe kuri uyu wa Kabiri tariki 05 Nzeri 2023.

Ntiharamenyekana umubare nyawo n’umwirondoro w’abo akekwaho kwica.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr Murangira B Thierry yemeje iby’aya makuru, avuga ko Kazungu ashinjwa kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.

Dr Murangira akomeza avuga ko uriya mugabo yatawe muri yombi ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano.

Yagize ati “RIB yafunze Kazungu Denny ukekwaho kwica abantu akabashyingura mu nzu yakodeshaga.”

Akomeza avuga ko uyu Kazungu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro, mu gihe iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane umubare n’umwirondoro wabo yaba yarishe, ndetse na dosiye ye ikorwe ishyikirizwe ubushinjacyaha.

RIB yakomeje ishimira abaturarwanda ku bufatanye bakomeje kugaragaza batanga amakuru, kugira ngo abakekwaho ibyaha bashyikirizwe ubutabera, n’abafite umugambi wo kubikora uburizwemo.

Igihano yahabwa aramutse ahamijwe icyaha cy’ubwicanyi, yahabwa igifungo cya burundu nk’uko biteganywa n’ingingo ya 107 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Ibitekerezo

  • Ibyobitu kobiteye ubwoba. Imana itabare pe

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa