skol
fortebet

RIB yafunze umuhanuzi uheruka gukura umutima abanya Kigali

Yanditswe: Saturday 30, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’igihugu rw’Ubushinjacyaha,RIB,rwatangaje ko rwafunze uwitwa Nibishaka Theogene usengera mu Itorero rya ADEPR,waherukaga kugaragara kuri You Tube ahanura ko abatuye mu mujyi wa Kigali bagiye guhura n’akaga gakomeye.

Sponsored Ad

Uyu yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo guteza imidugararo muri rubanda.Amakuru y’ifungwa rya Nibishaka yamenyekanye kuri uyu wa Gatanu.

Uyu yumvikanye kuri You Tube Channel yitwa Umusaraba TV, avugamo ko ubuzima bwo muri Kigali hagiye kuba ibidasanzwe aho abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara.

Hari aho agira ati “Abantu bagiye guhunga Kigali nk’abahunga intambara yabaye kandi nta ntambara iriho. Ejobundi narababwiye ngo hagiye kubaho inzara idasanzwe, abantu bantera amabuye muri commentaire barabipinga, mugende Kimironko, ibirayi ikilo ni igihumbi na Magana abiri bya Kinigi.”

Muri ibi yita ubuhanuzi, Nibishaka akomeza avuga ko aba Guverineri b’Intara z’u Rwanda bakwiye guteganya “amafaranga yo kuza gucyura abaturage babo mu Mujyi wa Kigali.”

Arongera ati “Nyabugogo igiye guhinduka inkambi mu gihe gito, abantu batanguranwa gukatisha amatike basubira iwabo.”

Akomeza avuga ko Abantu benshi bagiye gusubira mu bice bakomokamo ngo kuko ubuzima bwo muri Kigali bugiye guhenda, ati “Iyi Kigali igiye kubamo umugabo isibe undi.”

Uyu Nibishaka yamaze gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB; rumukurikiranyeho ibyaha birimo guteza imvururu cyangwa imidugararo muri rubanda ndetse n’icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa