skol
fortebet

RIB Yahagurukiye bikomeye icyaha cy’icuruzwa ry’Abantu

Yanditswe: Tuesday 05, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Guhera kuri uyu wa Mbere taliki 04, Ukuboza kugeza mu minsi runaka iri imbere, Ubugenzacyaha bw’u Rwanda bwatangije ubukangurambaga bwo kubwira abaturage uko icyaha cyo gucuruza abantu gikorwa, uko bagitahura n’uburyo bajya bamenyesha inzego zikakigenza cyangwa zikagikumira.

Sponsored Ad

Ku ikubitiro, ubu bukangurambaga bwakorewe mu Karere ka Nyagatare, ariko intego ya RIB ni ukuzabugeza mu turere twose dukora ku mipaka.

Insanganyamatsiko y’ubu bukangurambaga igira iti: “Uruhare rwa buri muntu mu kurwanya icyaha cy’icuruzwa ry’abantu no gushakira inyungu mu bandi”.

Nyuma ya Nyagatare, buzakomereza mu turere n’imirenge bikora ku mipaka harimo Nyaruguru, Gisagara, Kirehe na Rubavu.

Imibare igaragaza ko abakobwa ari bo bakunze kwibasirwa n’abacuruza abantu, babareshya bakajya kubagurisha mu bihugu by’Aziya babizeza akazi keza.

Ubuvugizi bwa RIB muri Mutarama, 2023 bwatangaje ko hagati y’umwaka wa 2020 n’umwaka wa 2022 mu Banyarwanda 150 bacurujwe, abenshi bari abagore.

Mu mwaka wa 2020 uru rwego rwakiriye ibirego 33 by’abantu bakorewe icuruzwa byari birimo abantu 36 bacurujwe.

Abagabo bari barindwi(7), abagore ari 29.

Mu mwaka wakurikiyeho ni ukuvuga uwa 2021, imibare yariyongereye igera ku bantu 66 bakorewe icuruzwa.

Muri bo abagabo ni 22, abagore bakaba 44. Icyo gihe ibirego byagejejwe kuri ruriya rwego byari 17.

Mu mwaka wa 2022, abacurujwe bari 48 barimo abagabo batandatu(6) n’abagore 42.

Iyi mibare yerekana ko abagore cyangwa abakobwa ari bo bibasirwa n’abagizi ba nabi bacuruza abantu.

Ubugenzacyaha bw’u Rwanda buvuga ko mu bantu bacurujwe, abagera kuri 68 bafite imyaka iri munsi ya 18, mu gihe abandi 68 bafite hagati y’imyaka 18 n’imyaka 30 y’amavuko naho abandi 14 bari hejuru y’imyaka 30 y’amavuko.

Mu mwaka wa 2020, abacurujwe bafite munsi y’imyaka 18 y’amavuko bari abantu 15, naho abari bafite imyaka iri hagati ya 18-30 bari 17 mu gihe abarengeje imyaka 30 bari bane(4).

Mu mwaka wakurikiyeho wa 2021, Abanyarwanda 27 nibo bacurujwe bafite munsi y’imyaka 18, naho abandi 32 bari bafite hagati y’imyaka 18-30 mu gihe barindwi(7) bari bafite imyaka iri hejuru ya 30.

Imibare ya RIB y’umwaka ushize(2022) igaragaza ko abantu 26 bari munsi y’imyaka 18 ari bo bacurujwe, mu gihe abandi bantu 19 bari hagati y’imyaka 18-30 bacurujwe naho batatu(3) bari hejuru y’imyaka 30 akaba aribo bakorewe ibi bikorwa by’icuruzwa ry’abantu.

Abagenzacyaha bavuga ko Abanyarwanda[kazi] benshi bacuruzwa muri Aziya no mu Burasirazuba bwo hagati.

Icyakora hari n’abacuruzwa Mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu mikoranire n’izindi nzego cyane cyane Polisi mpuzamahanga, Abanyarwanda 41 bagaruwe mu Rwanda bavanywe mu bihugu birimo byo muri Aziya n’Uburasirazuba bwo Hagati aho bari barajyanywe gucuruzwa.

Abenshi bavanywe muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Qatar.

Mu bagaruwe mu Rwanda mu myaka itatu ishize, 11 bagaruwe mu mwaka wa 2020 mu gihe mu mwaka wa 2021 hagaruwe 11 nanone naho mu mwaka ushize wa 2022 hagarurwa Abanyarwanda 19.

Hari Abanyarwanda 24 bafatiwe ku bibuga by’indege no ku mipaka bajyanywe gucuruzwa mu bihugu bya Aziya, Uburasirazuba bwo Hagati ndetse no mu Burengerazuba bwa Afurika.

Mu kiganiro Umuvugizi w’Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha, Dr. Murangira B Thierry yigeze guha The New Times, yavuze ko bamwe mu bagaruwe, baje kongera guhimba andi mayeri birangira basubiye muri biriya bihugu.

Hari bamwe muri bo bafata RIB nk’intambamyi ibabuza iterambere bari buzabonere iyo mu mahanga.

Iyi myumvire ituma iyo babonye uburyo bahita bongera bagasubira iyo bavanywe.

Dr. Murangira avuga ko hari ingamba zafashwe mu guhashya abantu bakora ubucuruzi bw’abantu.

Ibi ngo biri mu byatumye uyu mubare ugabanuka mu mwaka wa 2021.

Uko bimeze kose, iki kiracyari ikibazo kuko cyahagurukije RIB ngo iburire abaturiye imipaka ngo babe maso.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa