skol
fortebet

RIB yahakanye ko idakoresha iyicarubozo mu gukurikirana icyaha

Yanditswe: Wednesday 29, Jul 2020

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha,Col.Jeannot Ruhunga yabwiye abanyamakuru ko uru rwego rudakoresha iyicarubozo mu kubona amakuru cyangwa gukurikirana umuntu ku cyaha.

Sponsored Ad

Mu kiganiro yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kabiri,RIB,yahakanye ibyo abantu bamwe bari kuburanishwa mu nkiko, bagiye babwira urukiko ko bakorewe iyicarubozo kugira ngo bemere ibyaha.

RIB (Rwanda Investigation Bureau) cyangwa polisi y’u Rwanda, mu bihe bitandukanye bagiye bereka abanyamakuru abakekwaho ibyaha, aba bakemera ibyo baregwa.

Gusa bagera mu nkiko bamwe bakabihakana, bakavuga ko babyemeye kuko bari bakorewe iyicarubozo mu buryo bw’umubiri cyangwa bw’intekerezo.

Colonel Jeannot Ruhunga ukuriye RIB, mu kiganiro n’abanyamakuru i Kigali yaraye avuze ko nta muntu wafungwa ngo akorerwe iyicarubozo uwarimukoreye ntabikurikiranweho.

Yavuze ko hari n’abo bagiye bereka abanyamakuru bo mu nzego z’ibanze cyangwa mu nzego zishinzwe gufata abantu barezwe ibyo bikorwa.

Col. Ruhunga yagize ati: "...N’ubushinjacyaha ntibushobora kwakira umuntu bubona ko yakorewe iyicarubozo".

Yakomeje avuga ko ibivugwa n’ababurana ari "ibyo bitwaza kugira ngo barebe niba bakira icyaha bakurikiranyweho."

Agira ati: "…ndagirango mbizeze ko ikintu cy’iyicarubozo atari uburyo uyu munsi dushobora gukoresha kugira ngo tubone amakuru cyangwa dukurikiraneho umuntu icyaha".

BBC

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa