skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umukozi wa RCS wakubitiye umukarani mu muhanda

Yanditswe: Wednesday 11, Oct 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi umukozi w’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Igorora (RCS) witwa SP Nyagatare Delanoë wagaragaye mu mashusho bivugwa ko yakubitiye umukarani mu muhanda rwagati.

Sponsored Ad

SP Nyagatare Delanoë yafashwe na RIB ku wa Kabiri, tariki ya 10 Ukwakira 2023.

Ukekwa akurikiranyweho gukubita urushyi Nyandwi Aimable w’imyaka 31, amuziza ko yanze kumuha inzira ubwo imodoka zari nyinshi mu muhanda.

Amashusho yakwirakwijwe ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter,yagaragaje uyu mugabo asohoka mu modoka akubita urushyi umukarani wasunikaga amakaziye y’inzoga mu ngorofani nini.

Ibi byabereye ku muhanda uri ahazwi nka Kabeza mu Kagari ka Kabeza, Umurenge wa Kanombe ho mu Karere ka Kicukiro, ku mugoroba wo ku wa 10 Ukwakira 2023.

Ibi byababaje abantu benshi basaba ko uyu mukarani yarenganurwa kuko yazize ubusa yibereye mu kazi ke kamutunze ntawe abangamiye.

RIB ibinyujije kuri X yagize iti "Uyu muyobozi muri RCS wagaragaye mu mashusho yafunzwe mu gihe iperereza rikomeje ngo hamenyekane ibyabaye."

Icyaha SP Nyagatare Delanoë akurikiranyweho aramutse agihamijwe n’urukiko yahanishwa ingingo ya 121 y’Itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 500.000 Frw ariko atarenze 1.000.000 Frw.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa