skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umusore uheruka kwigamba ko ari umupfubuzi

Yanditswe: Thursday 20, Jul 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 2 barimo umusore uheruka kwigamba ko yasambanye n’umubyeyi byavuzwe ko ari uw’i Muhanga, wagaragaye mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na nyiri shene ya YouTube byatangajweho.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko abafashwe ari nyiri iyo shene ya YouTube n’uwatanzeho ikiganiro yibeshyera ko yasambanye n’uwo mugore.
Aba bombi batawe muri yombi ku wa (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi abantu 2 barimo umusore uheruka kwigamba ko yasambanye n’umubyeyi byavuzwe ko ari uw’i Muhanga, wagaragaye mu mashusho amaze iminsi acicikana ku mbuga nkoranyambaga, ndetse na nyiri shene ya YouTube byatangajweho.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yemeje ko abafashwe ari nyiri iyo shene ya YouTube n’uwatanzeho ikiganiro yibeshyera ko yasambanye n’uwo mugore.

Aba bombi batawe muri yombi ku wa 17 Nyakanga 2023, bakurikiranyweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

Bombi bavuze ku mashusho y’ubusambanyi yashyizwe ku mbuga nkoranyambaga, mu kiganiro cyari gifite umutwe ugira uti "Wa mupfubuzi waryamanye na wa mu Mama i Muhanga avuze uko byagenze!"

Uwo musore yemezaga ko ari we wagaragaye muri ayo mashusho asambana n’uwo mugore, ngo yajyaga amuha amafaranga, akongeraho ko ari ibintu umugabo we yari azi.

Uko ari babiri bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Gikondo mu Kagari ka Rwampara, ubu bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB Kimironko mu gihe dosiye iri gutunganwa kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Mu gihe icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha cyabahama imbere y’Urukiko, bahanishwa ingingo ya 39 y’itegeko nimero 60/2018 ryo ku wa 22 Kanama 2018 ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga.

Iri tegeko rigena ko uhamijwe iki cyaha n’Urukoko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze itanu n’ihazabuitari munsi ya miliyoni 1Frw ariko itarenze miliyoni 3Frw.

Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B.Thierry mu butumwa bwe, yibukije abaturarwanda bose ko uru rwego rutazihanganira uwo ariwe wese ukora icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha anaboneraho kwibutsa abantu ko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Yibukije abantu ko nubwo Leta y’u Rwanda igenda yoroshya uburyo bwo gukoresha imbuga nkoranyambaga kugira ngo Abaturarwanda bazibyaze umusaruro mu buryo bwiza, hakiri bamwe bazikoresha ibikorwa bigize ibyaha cyangwa bakigana iby’ahandi bakabikora mu Rwanda birengagije ko buri gihugu kigira amategeko akigenga.

Dr Murangira yanakomoje ku bindi bimaze iminsi bigarukwaho abantu bagomba kwirinda.

Ati "Abantu bamwe biharaje kwifata amashusho bakora imibonano mpuzabitsina cyangwa amafoto y’imyanya y’ibanga ugasanga barabihererekanya kangwa bakabishyira ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagamije gusebya no gutesha agaciro naho abandi bakabikoresha mu gukangisha gusebanya, bategeka nyiri mashusho kugira ibyo akora cyangwa atanga."

Uretse ibi ariko kandi, Umuvugizi wa RIB yakebuye abantu biharaje ibyo kwiyitirira cyangwa kwigamba gukora ibikorwa runaka bifitanye isano no gukora imibonano mpuzabitsina, asaba ababikora gusubira ib’umuntu bakava muri ibyo bikorwa.

Ati "Nta mpamvu rwose ko hari umuntu wakuriranwa mu Bugenzacyaha kubera gutangaza ibihuha, bishingiye ku kwibeshyera ko ngo wakoze ibi cyangwa biriya. Ese ubwo inyungu irimo ni iyihe?"

Ku rundi ruhande ariko, Umuvugizi wa RIB yasabye abantu gukanguka bagahakanira ababakoresha banabungukamo akayabo mu gihe bo bahabwa amafaranga y’intica ntikize.

Yasabye abakina ibyitwa ibintu bihimbano (Prank) kwitwararika kugira ngo hatazagira ugwa mu cyaha, yibutsa abakoresha imbuga nkoranyambaga ko babona amafaranga batarinze kwishyira mu mboni z’ubugenzacyaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa