skol
fortebet

RIB yataye muri yombi umusore wakoresheje Twitter ashishikariza abantu gusambanya abana

Yanditswe: Tuesday 21, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB,rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita “NTAMA W’IMANA 2” kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu musore.
Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter ya RIB, bugira buti “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza (...)

Sponsored Ad

Urwego rw’ubugenzacyaha,RIB,rwataye muri yombi Evariste Tuyisenge wiyita “NTAMA W’IMANA 2” kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Werurwe 2023, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwataye muri yombi uyu musore.

Ubutumwa bwanyuze kuri Twitter ya RIB, bugira buti “RIB yafashe Evariste Tuyisenge wiyita NTAMA W’IMANA 2 kuri Twitter, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bushishikariza abantu gukora icyaha cyo gusambanya abana.

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko akoresha ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi gishobora kuba ari kimwe mu ntandaro z’ibyo yandika, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kacyiru mu gihe dosiye ye irimo gutunganywa kugira ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.”

RIB yasoje iboneraho gukangurira abantu bakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gukoresha ubutumwa bugize ibyaha cyangwa bushishikariza abantu kubikora, bagamije kongera umubare w’ababakurikira.Iti “Abazabirengaho bazahanwa nk’uko amategeko abiteganya.”

Ku munsi w’ejo,uyu yari yasabye imbabazi kuri ubwo butumwa yari yashyizeho ati " Ndasaba IMBABAZI kuri tweet nakoze ikangurira abantu gusambanya abana batarageza imyaka yubukure.

Ndicuza kandi nasaba abantu bose kubyirinda kuko ari ugukangurira abantu gukora icyaha cy’ubugome.Murakoze

Mu myaka ishize,Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry yasabye abakoresha imbuga nkoranyambaga kwitonda.

Ati "Iri tegeko ryashyizeho irengayobora cyangwa ariko bwa bwisanzure mu gutanga ibitekerezo ntibigomba kubangamira ituze rusange rya rubanda, ntugomba kuvuga amagambo abiba urwango cyangwa arimo ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi amagambo uvuga agomba kuba adakururira abaturage kwigaragambya cyangwa ngo utangaze ibigomba kubangamira imyifatire mbonezabupfura, icyubahiro n’agaciro by’ abandi."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa