skol
fortebet

Rtd Gen Kabarebe yavuze ikimutera ishema ku ngabo za RDF

Yanditswe: Saturday 02, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Rtd General James Kabarebe,yavuze ko RDF ubu ihagaze neza cyane ku buryo bitera ishema we na bagenzi be bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.

Sponsored Ad

Ibi yabitangarije mu muhango wo kumusezeraho we na bagenzi be wabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 01 Nzeri 2023.

(Rtd) General James Kabarebe wavuze mu izina rya bagenzi be, yavuze ko uko RDF imeze muri iki gihe, biha icyizere buri wese uyivamo agiye mu kiruhuko ko iki gisirikare kizakomeza kugumana umurongo mwiza.

Yaboneyeho kandi gushimira Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, ku miyoborere ye ireba kure, yatumye urugamba rwo kubohora Igihugu rushoboka,ubu igihugu kikaba kiri kuzamuka cyane.

Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda na we yashimiye aba bajenerali ndetse n’abandi basirikare bakuru bagiye mu kiruhuko, ku bw’umusanzu wabo mu kubaka u Rwanda, ndetse no mu rugamba rwo kubohora Igihugu no guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.

Yavuze ko abasirikare bakiri mu kazi bazakomeza gukenera impanuro z’aba basirikare b’abanyabigwi bagiye mu kiruhuko, mu rugendo rwo guteza imbere Igihugu.

Abasirikare bakuru bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo Gen James Kabarebe, Gen Fred Ibingira na Lt Gen Charles Muhire, Lt Gen. Frank Mushyo Kamanzi, Maj. Gen Martin Nzaramba, Maj Gen Eric Murokore, Maj Gen Augustin Turagara, Maj Gen Charles Karamba na Maj Gen Albert Murasira, Brig. Gen Chris Murari, Brig, Gen Didace Ndahiro na Brig Gen Emmanuel Ndahiro.

Iteka rya Perezida wa Repubulika rishyiraho sitati yihariye y’ingabo z’u Rwanda mu ngingo ya 102 rigaragaza ko icy’ingenzi kigenderwaho umusirikare ashyirwa mu kiruhuko cy’izabukuru ari imyaka.

Umusirikare uri ku rwego rwa Ofisiye Jenerali ashobora kwemererwa kujya mu kiruhuko cy’izabukuru igihe yujuje imyaka y’amavuko 60. Uri ku rwego rwa Ofisiye Mukuru we yemererwa igihe afite imyaka 55, mu gihe uri ku rwego rwa Ofisiye Muto yemererwa igihe afite imyaka 45.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa