skol
fortebet

Rubavu: Abantu 80 bafatiwe mu tubari barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19

Yanditswe: Wednesday 10, Feb 2021

Sponsored Ad

Inzego zishinzwe umutekano mu Karere ka Rubavu zafatiye abantu 103 mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 harimo 80 bafatiwe mu kabari kazwi nka Saga Bay barimo kunywa inzoga.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Bonaventure Twizere Karekezi avuga abantu bafashwe ari 103 harimo 80 bafatiwe mu tubari, abandi bafatirwa mu makosa yo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Abafashwe bajyanywe muri Stade ya Rubavu bigishwa ububi bwa Covid-19 n’uburyo bwo kuyirinda.

Ikinyamakuru Kigali Today dukesha iyi nkuru cyavuganye n’abafatiwe mu tubari bavuga ko batumva impamvu bafatiwe mu tubari kandi barimo bafata ibyo kurya, basaba ko n’utubari twafungwa kuko hari abagwa mu moshya.

Umwe yagize ati :"Twagiye mu kabari dufata icyo kurya ariko kubera ko hari n’icyo kunywa dusaba inzoga, inzego z umutekano zirahadusanga."

Abafatiwe mu kabari bavuga ubuyobozi bwagombye gufunga n utubari dukora nka restaurant kugira ngo bareke kugwa mu moshya.

Kuri iki kibazo, umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburengerazuba CIP Karekezi avuga ko abantu batagomba kwitiranya amategeko kuko amabwiriza y’inama y’abaminisitiri yateranye tariki ya 2 Gashyantare 2021 avuga ko utubari dufunze, naho restaurant zimerewe gutanga amafunguro kubayatwara ariko bitemewe kwicara muri restaurant no kuriramo.

CIP Karekezi avuga ko abanshi mu bafatirwa mu bikorwa byo kutubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19 ari urubyiruko arusaba kubahiriza amabwiriza.

Ati "Benshi dufata ni urubyiruko kandi rwagombye kuba badufasha kubahiriza amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19. Turabasaba kwirinda icyorezo kuko kica kandi ntitwifuza kubura abacu. Polisi ntizihanganira abica amabwiriza. Nyitubuza abantu kunywa inzoga ariko ntibyemewe kuzinywera mu kabari, kimwe n’amafunguro abayashaka bayajyana mu rugo."

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa