skol
fortebet

Rubavu: Abaturage barashinja ubwambuzi kompanyi ya Kazoza wamamaye muri dosiye y’Abakono

Yanditswe: Monday 25, Sep 2023

featured-image

Sponsored Ad

Bamwe mu baturage b’i Rubavu bakoreye kompanyi yitwa ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd ya Kazoza Justin uherutse gukorerwa ibirori byiswe ‘iyimikwa ry’umutware w’Abakono’ byamaganiwe kure, baratabaza kuko babuze uwo bishyuza nyuma y’uko imirimo bakoraga ihagaritswe bitunguranye.

Sponsored Ad

Aba baturage bagera mu 190 bavuga ko bakoraga imirimo yo kubaka amashuri muri TTC Gacuba ya II, baherutse kuzindukira ku ishantiye ya ETS KAZOZA JUSTIN & CIE Ltd bakoreragaho mbere y’uko bahagarikwa ku itariki 04 Nzeri 2023.

Aba babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko bari bijejwe ko amafaranga bakoreye azabageraho bitarenze tariki 08 z’uku kwezi nyuma yo guhagarikwa, ariko barategereza baraheba, ndetse bagera n’aho bahamgara abari abakoresha babo, ariko bakanga kubitaba

Umwe ati “Baduhagarise ngo ibikoresho byabuze, noneho turataha ngo nidutegereze mesaje, mesaje ntitwayibona turangije tujya ku Karere.”

Undi ati “N’inzu tubamo turakodesha, ba nyiri inzu bari kutwaka ikode, bari kudusohora none se nibansohora ndajya kuba hehe kandi nari narakoze, n’amafaranga baturimo bayaduhaye nta n’ubwo amadeni twabasha kuyishyura.”

Injeniyeri wakoreshaga aba baturage, Nkurikiyimana Samuel ntiyashatse kugira icyo avuga ku cyatumye badahemba aba baturage, ahubwo akavuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ari bwo bwabasha kubisobanura kuko aribwo bwahaye rwiyemezamirimo isoko ryo kubaka aya mashuri.

Ati “ikibazo ntabwo ari njye wagisubiza, ubwo hari abandi bashobora kugisubiza batari njyewe, naho njyewe nta kintu nabafasha njye ndi umukozi nk’abandi.

Abajijwe uwabazwa iki kibazo,uyu Injenyeri yagize ati: "Uwo muturage wo hasi niba yakwitabaje ngo umufashe ntabwo rero uri bumufashe unyuze kuri njye, Akarere kahaye rwiyemezamirimo isoko ntabwo bari kure yawe kuruta njyewe uri aho ndi ntakwegereye, ubwo rero bashobora kugufasha bakagusobanurira impamvu y’uko ibintu bimeze.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu ntibwabonetse ngo bugire icyo butangaza kucyo bugiye gufasha aba baturage bagera ku 190.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa