skol
fortebet

Rubavu: Abayobozi babiri barimo uwatwaye yasinze bahawe igihano gikomeye

Yanditswe: Monday 19, Dec 2022

featured-image

Sponsored Ad

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, n’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu, bahanishijwe kumara amezi atatu badakora ku mushahara, nyuma yo kugaragarwaho amakosa y’imyitwarire idahwitse.
Amakuru dukesha UMUSEKE avuga ko Uwimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe,bivugwa ko yafashwe mu cyumweru gishize, yakoze impanuka, Polisi imupimye isanga yari yasinze, afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.
Umuyobozi mu Karere ushinzwe ishami rya (...)

Umuyobozi mu Karere ushinzwe ishami rya Planning, Ntidendereza Benoit na we ngo yafashwe yasinze afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

Amakuru avuga ko Akarere ka Rubavu kabahagaritse amezi atatu badakora ku mushahara, ndetse muri icyo gihe bazaba batajya mu kazi.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yamereye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko ari amakosa yo mu kazi ariko batemerewe kuvuga ayo ari yo.

Ati “Nubwo tuba tutemerewe kuvuga amakosa aba yakozwe, tuba tubahagaritse yamara kwikosora agasubira mu kazi, ariko ntituyavuga kuko biba ari ubuzima bwite bw’umukozi.”

Yavuze ko hari Abanyamategeko, n’abashinzwe imyitwarire mu Karere babanza kureba icyo kibazo bagafata umwanzuro.

Ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga Abakozi, Mayor Kambogo yagize ati “Indangagaciro z’umukozi usabwa gutanga service nziza, iyo zimwe zibuze hari igihe akazi gapfa bikaba ikibazo.”

Ibitekerezo

  • Ubundi mujye mubanza murebe uburyo aba bakozi bagiye mu kazi, nkuyu vedaste yagiye kurutonde rwabemerewe gukora ikizamini kumunsi ikizamini gikorwa, kuko yarafite umuzanye ahita abona akazi, ni mutuze rero akore uko ashoboye pe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa