skol
fortebet

Rubavu: Barashinja umugabo guhindura urugo rwe urusengero asambanyirizamo abagore

Yanditswe: Tuesday 14, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamyumba mu Karere ka Rubavu,barashinja umugabo guhindura urugo rwe urusengero asambanyirizamo abagore ndetse ngo hari n’abakobwa bakuwe mu ishuri baramuyoboka umwe muri bo amutera inda.

Sponsored Ad

Aba baturage bavuga ko batumva impamvu ubuyobozi burebera uyu mugabo wahinduye urugo rwe urusengero akaba akomeje gusambanya abagore babo.

Bamwe mu baturage babwiye RADIOTV10 dukesha iyi nkuru ko hari ababona abasengera abakabakaba mu myanya y’ibanga ndetse ngo yanacukuye ibyobo iwe byo kubatirizamo abantu.

Umwe mu baturage, yabwiye iki kinyamakuru ko bafite impungenge ko iby’uru rusengero bizavamo ibindibindi, nyamara batarahwemye kubigaragaza.

Ati “Nk’ubu ejobundi nahamagaye Mudugudu ngo bari gusenga akoragura abadamu n’abakobwa ku mabere no ku mabuno kandi nzi ko ibyo bitemewe, mudugudu aransubiza ngo ‘reka nze’ ariko bwira atahageze, mpamagara ushinzwe umutekano nawe ati ‘ndaje’ ariko bwira atahageze.”

Uyu muturage avuga ko n’umugore we yagiye kuhasengera, none ubu akaba yaramumutwaye kuko ariho ubu asiaye yibera.

Ati “Umugore wanjye akimara kumuyoboka, twahise dutandukana ahubwo asigaye ajya kuri uwo pasiteri akararayo bugacya. Ubu mbayeho njyenyine pasiteri yanjyaniye umugore.”

Aba baturage bakomeza bagaragaza ko batewe impungenge n’uko uru rugo rwahinduwe urusengero rusengamo cyane abagore n’abakobwa icyarimwe no kubasambanya ngo runagira uruhare mu guta ishuri cyane ku bana b’abakobwa.

Umukobwa muto waterewe inda muri urwo rusengero yagize ati “Niwe wanduhije.Niko kuri ntabwo ndi kumubeshyera,ntacyo dupfa.Narahasengeye,nari umudiyakoni we n’umuhanuzi.

Yambwiraga ko twakundana biranga,nyine ampereza pase[ampuza n’undi]

Yajyaga amunyereka [umugabo wamuteye inda] kuri nimero akaduhuza nyine birangira twabanye no mu rugo batabizi.Nigaga muwa gatanu (w’amashuri abanza kuko ubu uyu afite imyaka 18) amvanamo.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamyumba, Nkurunziza Faustin, avuga ko uyu mukozi w’Imana yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha batari bazi ko yarekuwe cyangwa ko uru rusengero rwe rugikora.

Ati "twamushyikirije RIB ari gukurikiranwa.Twamushyikirije RIB,bafite uburenganzira bwo kumukurikirana afunzwe cyangwa ari hanze."

Icyakora uyu uru rusengero rwe ruracyakora gusa uyu Gitifu yahakanye ko atabizi ndetse ntiyagaragaza nicyo bagiye gukora.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa