skol
fortebet

Rubavu: Hari abaturage binangiye kuva mu manegeka hafi ya sebeya n’ubwo ibica

Yanditswe: Thursday 03, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Nyuma y’uko imvura yo muri Gicurasi uyu mwaka wa 2023 igashegeshe intara y’Uburengerazuba bw’u Rwanda by’umwihariko mu Karere ka Rubavu, ubuyobozi bw’aka Karere bwanzuye ko nta mu turage wemerewe gutura mu ntera iri munsi ya 50m uturutse ku mugezi wa Sebeya.

Sponsored Ad

Ibi bigarutsweho mu gihe habura iminsi micye ngo igihe cy’imvura y’umuhindo isanzwe igwa muri Nzeri kigere.Muri ibi biza biherutse kuba, abari baturiye hafi y’umugezi wa Sebeya abenshi bari mu bahaburiye ubuzima bitewe n’uburemere bw’umuvumba bwawuturutsemo.

Ubuyobozi bw’aka Karere bwagiriye inama abaturage bafite inzu zasigaye zihagaze zitatwawe n’ibiza, ko bareka kuzituramo bakajya gutura ahandi mu rwego rwo kwirinda ko ibiza byazongera kubangiriza.

Byagarutsweho na Nzabonimpa Deogratias, Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rubavu aho yavuze ko abaturage bagomba gutuma ubuzima bwabo butakongera kujya mu kaga.Gusa ibi ntabwo ubuyobozi bubivugaho rumwe n’abaturage kuko bamwe bavuga ko batanyuzwe n’uyu mwanzuro ahanini biturutse kukuba baramaze kwisuganya no gusubirana bityo batiteguye kubaka.Ikindi kandi ngo zimwe mu nyubako zikoreramo bazitanzeho ingwate mu bigo by’imari.

Meya Nzabonimpa yasobanuye ko kuba abaturage batsimbaraye ku kuguma muri ako gace bitewe n’amadeni,atari igihombo cyaruta ubuzima bw’abatari bacye bw’ahagendeye cyangwa bashobora kuhagendera.

Ibiza biherutse byahitanye ubuzima bw’abantu barenga 130 naho imiryango 1300 isigwa iheruheru mu gihe abandi 5000 bajyanywe mu nkambi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa