skol
fortebet

Rubavu: Havumbuwe ibisasu 6 ahakorwaga umuhanda

Yanditswe: Thursday 29, Sep 2022

featured-image

Sponsored Ad

Abakoraga umuhanda uva mu Murenge wa Rugerero ujya mu wa Rubavu mu Karere ka Rubavu,bavumbuye ibisasu bitandatu.
Ahabonetse ibi bisasu ni mu gace kigeze kubonekamo ibindi bisasu 50.
Muri uyu Mudugudu wa Gafuku kandi muri 2018 hari habonetse ibindi bisasu birenga 50, byahasizwe n’ingabo zahoze ari iza leta ya Habyarima Juvenal.
Abatuye muri aka gace n’abazi amateka yaho, bavuga ko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, ingabo zatsinzwe, zari zifite ibirindiro muri aka gace.
Ubwo (...)

Ubwo imashini ikora uyu muhanda, yari mu mirimo yayo kuri uyu wa Kane tariki 29 Nzeri 2022, yongeye kubona ibindi bisasu bitandatu.

RADIOTV10 dukesha iyi nkuru yavuze ko uwayihaye amakuru yemeje ko ahabonetse ibisasu, hahise hafungwa, hagashyirwa ibimenyetso kugira ngo hatagira abahagera ndetse kugira ngo inzego z’umutekano zibihakure.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurerenge wa Rubavu, Blaise Harerimana yemeje ko habonetse ibisasu bitandanu.

Yagize ati "Ariko hagaragaye n’ibindi bitaratabururwa bigaragara ko birenze kimwe.”

Uyu muyobozi yavuze ko inzego ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwahise bumenyesha inzego z’umutekano zikihutira kuhagera ubu zikaba ziri gushaka uburyo ibi bisasu byahakurwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa