skol
fortebet

Rubavu: Ikamyo yakoze impanuka ifunga umuhanda wose

Yanditswe: Friday 15, Dec 2023

featured-image

Sponsored Ad

Mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Rugerero mu Kagari ka Rwaza, umudugudu wa Rwaza ahitwa kwa Gacukiro, kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Ukuboza 2023, habereye impanuka y’imodoka yabirindutse ifunga umuhanda.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi, ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yatangarije Kigali Today dukesha iyi nkuru ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi yananiwe kuyobora imodoka, isubira inyuma ibirinduka mu muhanda ihita uwufunga.

Ati “Ni impanuka y’imodoka ya rukururana yo mu bwoko bwa Mercedes Benz ifite pulaki 4551AE19 DRC, yari itwawe na KAKURE MUNSEKE Puissance, yavaga mu mujyi wa Gisenyi yerekeza i Nyabihu, ageze ahitwa kwa Gacukiro isubira inyuma igwisha urubavu ifunga umuhanda wose w’injira mu mujyi wa Gisenyi, gusa iyi mpanuka ntawe yahitanye ndetse nta n’uwayikomerekeyemo”.

SP Kayigi avuga ko iyi kamyo yabangamiye urujya n’uruza rw’ibindi binyabiziga, kuko kugeza ubu nta kindi kinyabiziga kibona aho gica.

Ati “Kugira ngo iyi kamyo ive mu muhanda ni uko habanza gupakururwa ibyo yari ipakiye, hanyuma inzego z’umutekano zikayihakura ibindi binyabiziga bikabona uko bigenda”.

SP Emmanuel Kayigi yatanze ubutumwa ku bantu batwara ibinyabiziga, ko bakwiye kugenda neza mu muhanda, bubahiriza amategeko yawo.

SP Kayigi avuga ko mu bukangurambaga bukorwa na Polisi y’u Rwanda, bashishikariza abatwara ibinyabiziga kugenda neza ko bagomba kuringaniza umuvuduko, bitewe n’imiterere y’umuhanda bagendamo ndetse no kwitwararika buri gihe cyane cyane igihe hari umuvundo w’ibinyabiziga mu muhanda, ndetse bagasuzumisha ibinyabiziga byabo mbere yo kugenda mu muhanda.

Ikindi SP Kayigi yibukije abatwara imodoka zitwara imizigo ni ugupakira ibintu bitayirusha ubushobozi kuko nabyo biri mu biteza impanuka.

Ikindi nuko abatwara ibinyabiziga bagombye kuba bafite uburambe ndetse bakanirinda gutwara imodoka batamenyereye kuko nabyo biri mu bituma bahura n’impanuka.

SP Kayigi avuga ko bazakomeza gukangurira abantu mu bukangurambaga bwa Gerayo Amahoro, mu rwego rwo kubahugura no kubibutsa kujya bubahiriza amategeko y’umuhanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa