skol
fortebet

Rubavu: Polisi yafashe uwinjizaga mu Rwanda urumogi na caguwa y’inkweto

Yanditswe: Tuesday 11, Jan 2022

featured-image

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu bafashe umugabo witwa Mushema Theoneste w’imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za magendu za caguwa.
Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari.Mushema yafatanywe ibiro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’inkweto za caguwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyo bintu yabifatanwe abikuye mu gihugu cya (...)

Sponsored Ad

Mu mpera z’icyumweru gishize abapolisi bakorera mu Karere ka Rubavu bafashe umugabo witwa Mushema Theoneste w’imyaka 29 arimo kwinjiza mu Rwanda urumogi n’inkweto za magendu za caguwa.

Yafatiwe mu Murenge wa Kanzenze, Akagari ka Nyamikongi, Umudugudu wa Kabari.Mushema yafatanywe ibiro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’inkweto za caguwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko ibyo bintu yabifatanwe abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Abapolisi babisanze mu modoka inyuma ahajya imitwaro(Boot), yerekezaga mu Mujyi wa Kigali.

Yagize ati” Polisi yari ifite amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge, abapolisi bateguye igikorwa cyo kumufata nibwo bashinze bariyeri mu muhanda Rubavu-Musenze bamufata avuye mu gihugu cya Congo yanyuze mu nzira zitemewe. Basatse imodoka basangamo biriya biro 8 by’urumogi n’amabalo 3 y’imyenda ya caguwa.”

Uwo muturage amaze gufatwa yemeye ko biriya bintu yari abikuye mu gihugu cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, imyenda yari kujya kuyicuruza mu isoko rya Musanze naho urumogi yari kurujyana mu Mujyi wa Kigali aho afite abakiriya barwo.

Yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Kanama kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000). Umucuruzi ufatanwe magendu ategekwa gutanga amande angana na 100% by’umusoro yari anyereje kandi akaba yafungwa hagati y’amezi 6 n’imyaka ibiri.

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa