skol
fortebet

Rubavu: RIB yataye muriyombi umukozi w’Akarere akurikiranyweho kwiba umunyamahanga

Yanditswe: Tuesday 08, Aug 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umukozi w’Akarere ka Rubavu ukora mu Ishami rishinzwe guhuza Akarere n’Itangazamakuru n’Imenyekanishabikorwa yafashwe akurikiranyweho kwiba camera y’umunyamahanga wari witabiriye Irushanwa IRONMAN ryabereye ku nkengero z’Ikiyaga cya Kivu.

Sponsored Ad

Amakuru ducyesha IGIHE avuga ko tariki ya 5 Kanama 2023, ni bwo Irushanwa rya IRONMAN 70.3, ririmo gusiganwa mu koga, ku magare no ku maguru, ryabereye mu Karere ka Rubavu ku nshuro ya kabiri. Ryegukanywe na Ishimwe Héritier, aba Umunyarwanda uritwaye bwa mbere.

Ubwo iri rushanwa ryasozwaga hatangwa ibihembo, byamenyekanye ko umwe mu banyamahanga baryitabiriye yabuze camera ye.

Mu iperereza ryakozwe, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwemereye IGIHE ko tariki ya 6 Kanama 2023 rwafashe Umukozi w’Akarere ka Rubavu rumukurikiranyeho icyaha cy’ubujura, kwiba camera. Kuri ubu afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye ye iri gutunganywa ngo yoherezwe mu Bushinjacyaha.

RIB ivuga ko uwo musore yafatiwe mu Karere ka Rubavu, Umurenge wa Rugerero, Akagari ka Gisa mu Mudugudu wa Swemu.

Umwe mu bantu bari aho watanze amakuru avuga ko uyu musore yitwaje umwanya afite wo kubasha kujya ahantu hose n’aho ibihembo byari biri gutangirwa maze ahukoresha mu kwiba.

Ati “Uyu musore yitwaje umwanya we kuko yari yemerewe kujya hose, acunga nyiri camera ku jisho bahugiye mu gutanga igikombe aba ateruye camera ayihisha mu gikapu nk’aho ari ye.”

“Abamubonye bagize ngo ateruye camera ye kugeza igihe uwo mushyitsi atakiye. Inzego zahise zibijyamo, twese turabazwa, hanyuma tuza kumva ngo ukora ku Karere ni we wafashwe. Gusa yarisebeje asebya n’Abanyarubavu; kwiba umushyitsi ni igisebo. Gusa ku rundi ruhande turashimira RIB n’zindi nzego zacu ko yahise afatwa, umushyitsi agasubizwa camera ye.”

Icyaha cyo kwiba gihanwa n’ingingo ya 166 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Uhamijwe iki cyaha ahabwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri n’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya 1.000.000 Frw ariko atarenze 2.000.000 Frw, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Iki ni igihano cyikuba kabiri iyo byakozwe n’umukozi wa Leta yishingikirije imirimo ye cyangwa umuntu ushinzwe imirimo iyo ari yo yose ifitiye abaturage akamaro cyangwa se iyo byakozwe nijoro.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa