skol
fortebet

Rubavu: Umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 18 yasanzwe ku giti aziritse anambaye ubusa

Yanditswe: Monday 04, May 2020

Sponsored Ad

Umukobwa uri mu kigero k’imyaka 18 wo mu murenge wa Mudende mu karere ka Rubavu yahohotewe n’abantu bataramenyekana mu ijoro ryo ku cyumweru tariki 3 Gicurasi 2020 barangije basiga bamuziritse ku giti yambaye ubusa.

Sponsored Ad

Ibi byabaye yabaye ahagana saa mbiri z’ijoro ku cyumweru, mu Kagari ka Kanyundo, Umurenge wa Mudende mu Karere ka Rubavu.

Uyu mukobwa wari uvuye iwabo ababyeyi bamuatumwe, yafashwe n’abagizi ba nabi bagishakishwa, bamukorera ibya mfura mbi, aza kubonwa n’abantu bagendaga mu muhanda bamusanze aziritse ku giti yambaye ubusa buri buri,

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mudende bwabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko uyu mukobwa yajyanywe kwa muganga atabasha kuvuga ndetse na nubu atarabasha gukira ngo atange amakuru.

Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mudende, yabwiye Umuseke ko uriya mukobwa yageze ku Kigo Nderabuzima cya Mudende bakamwohereza ku Bitaro bya Gisenyi kugira ngo yitabweho.

Yatubwiye ko ubuyobozi bugishakisha abo mu muryango we kugira ngo bamenye niba uyu mukobwa yaje kubasha kuvuga.

Elisaphane Ugirirabino uyobora Umurenge wa Mudende ati “Nabuze uko mvugana n’umubyeyi ngo mbaze abamuriho niba yavuze, ariko bamujyanye kwa muganga ataravuga, ni abahuye na we baramuhohotera, ababigizemo uruhare turacyabashakisha.”

Bwana Ugirirabino yabwiye Umuseke ko uyu mukobwa asanzwe yitwara neza Atari ikirara, ngo bari bamutumye ahantu ahura n’abamugiriye nabi, gusa ngo ntiwamenya niba byakozwe avuye cyangwa ajya aho yari yatumwe, ngo igihe yaba abashije kuvuga ni we watanga amakuru y’ibyamubayeho.

Birakekwa ko uyu mukobwa yakoreweurugomo n’abantu bafite ingeso mbi, cyane barimo abashumba n’ibirara gusa ngo ntabwo biramenyekana niba yafashwe ku ngufu.

Ibitekerezo

  • ariko kuki muri Rubavu bakomeje za gahunda zo hambere mu gihe leta ikomeje gahunda yuko mu rwanda har’umutekano, buri munsi koko ngo abashumba batemye umuntu bakubise umuntu bigapfubusa, uwanze umuntu aramwahuranya, niho wumva ngo umuntu yapfumuj’inka inkota munda yamaganga igapfa mu mwanya wanyirayo, impfu zabica abandi n’urugomo uriyongera cyane’ ibyo byose iyo bikozwe usanga aho guhana ababikora bakingirwa ikibaba n’abayobozi b’imidugudu, hambere umusore wo mu Murenge wa Cyanzarwe Akagari ka Rwangara umusore yafatiyeho inkota umwana w’umukobwa witwa Nyirabigori aramusambanya nyamara nyamara yakingiwe ikibaba na ba Mudugudu ba HANIKA na NYAKABUNGO kugeza bamutorokesheje, kandi ubwo UMURENGE N’AKAGARI baracecetse kandi babizi, ariko se ubu umuturage wa RUBAVU azamenya ryari ko afite umutekano?

    ariko kuki muri Rubavu bakomeje za gahunda zo hambere mu gihe leta ikomeje gahunda yuko mu rwanda har’umutekano, buri munsi koko ngo abashumba batemye umuntu bakubise umuntu bigapfubusa, uwanze umuntu aramwahuranya, niho wumva ngo umuntu yapfumuj’inka inkota munda yamaganga igapfa mu mwanya wanyirayo, impfu zabica abandi n’urugomo uriyongera cyane’ ibyo byose iyo bikozwe usanga aho guhana ababikora bakingirwa ikibaba n’abayobozi b’imidugudu, hambere umusore wo mu Murenge wa Cyanzarwe Akagari ka Rwangara umusore yafatiyeho inkota umwana w’umukobwa witwa Nyirabigori aramusambanya nyamara nyamara yakingiwe ikibaba na ba Mudugudu ba HANIKA na NYAKABUNGO kugeza bamutorokesheje, kandi ubwo UMURENGE N’AKAGARI baracecetse kandi babizi, ariko se ubu umuturage wa RUBAVU azamenya ryari ko afite umutekano?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa