skol
fortebet

Rubavu: Umushoferi yafashwe aha umupolisi ruswa ya 2000 Frw

Yanditswe: Monday 07, Mar 2022

featured-image

Sponsored Ad

Ku wa Gatandatu taliki ya 05 Werurwe 2022, Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda mu Karere ka Rubavu ryafashe umushoferi witwa Habumugisha Jean Marie Vianney ahaye ruswa y’ibihumbi 2000 umupolisi kugira ngo atamuhanira amakosa yo kutagira icyangombwa cy’ubuziranenge cy’imodoka ye, Ibi byabereye mu Murenge wa Rugerero, mu Kagali ka Gisa, Umudugudu wa Gisa.

Sponsored Ad

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Habumugisha yafashwe ubwo abapolisi bari mu bikorwa byo gufata abashoferi batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha n’abatanga ruswa mu muhanda.

Yagize ati: “Abapolisi b’ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda bashyize bariyeri mu Kagali ka Gisa bahagarika imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu ifite pulake RAB 136D yari itwawe na Habubumugisha bamubajije icyangombwa cyerekana ubuziranenge bw’ikinyabizga basanga cyararangije agaciro. Habumugisha yahise yegera umupolisi atangira kumwinginga ngo amuhe amafaranga ibihumbi bibiri ngo amureke agende, ayakuye mu mufuka ngo ayahereze umupolisi ni ko guhita amufata.”

SP Karekezi yaburiye abashoferi batwara ibinyabizaga badafite ibyangombwa byuzuye ko ari amakosa, kandi ko uramutse afashwe yakwirinda gutanga ruswa kuko uba ukoze icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati: “Iyo utwaye ikinyabiziga kidafite ibyangombwa byuzuye uba uri gushyira ubuzima bwawe mu kaga ndetse utaretse n’abandi bakoresha umuhanda, turabakangurira gushaka ibyangombwa byuzuye mukabona gutwara ibinyabiziga byanyu, ikindi kandi uramutse ufashwe n’abapolsi irinde gushaka gutanga ruswa kuko uba ugeretseho gukora icyaha gihanishwa ibihano biremereye cyane harimo n’igifungo cy’igihe kirekire”.

Habumugisha yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi kugira ngo akurikiranwe mu mategeko.

Itegeko no 54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rirwanya ruswa ingingo yaryo ya 4, ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira mu buryo ubwo arivbwo bwose, indonke iyo ariyo yose aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’izahabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu (3) kugeza kuri eshanu (5)z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa