skol
fortebet

Rubavu: Umuturage yaguye igihumure nyuma yo gusenyerwa inzu yubatse

Yanditswe: Friday 03, Mar 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage witwa Niyibizi wo mu kagari ka Gisa mu murenge wa Rugerero mu karere ka Rubavu,uvuga ko yatanze 100.000Frw ngo yubake, yaguye igihumure ubwo bamusenyeraga inzu ye.
Mu gitondo cyo ku wa 02 Werurwe 2023,nibwo ubuyobozi bw’akagari bufatanyije n’ubw’Umurenge basenyeye Bwana Niyibizi.
Uyu muturage avuga ko yagishije inama ubuyobozi bw’akarere ku cyo yakora ngo yubake ngo bumugira inama yo gutanga ibihumbi 100 FRW arabikora ariko ngo yatunguwe no kubona baje bakamusenyera.
Abaturage (...)

Abaturage babwiye Radio&TV10 dukesha iyi nkuru ko iyi nzu bayisenye harimo umugore we n’umwana we.

Umugore w’uyu mugabo yagize ati "Twaravuze tuti ubwo dufite agapariseri reka dushingemo akazu.Uriya witwa SEDO niwe twashatse,twamuhaye 100.000 FRW atwemerera ko tugomba kuyubaka.Biciyeho,bararenze bahamagaye ku murenge baraje barayisenye."

Umwe yagize ati "Icyatumye agwa igihumure nuko mu nzu harimo umugore we n’umwana we.Bafata igitiyo baterusa umwana bamujugunya hanze nibwo yahise agwa hasi.Nibwo yabaye kuriya."

Undi muturage ati "Ntabwo wakubaka ubuyobozi butabizi.Ntabwo wamugeraho nta kantu umuhaye.Niba ari abatekamutwe b’abayobozi baduhaye sinzi uko bimeze."

Uwo SEDO uvugwa ko yariye ruswa, witwa Theogene Ndikunkiko, yatsembeye iki gitangazamakuru avuga ko ari ibinyoma atigeze ahabwa ayo mafaranga.

Ati "Ibyo ni ibinyoma.ibyo n’ukumbeshyera yanabikurahe ko nibyo yakoraga ako gaciro katarimo,yabuze n’urugi.Ibyo n’ukubeshya,n’uguharabika."

Umunyabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rugerero,Nzabahimana Evariste yavuze ko abayobozi bayobya abaturage ntacyo yari azi ko ari amakuru mashya amenye.

Yavuze ko Umurenge ntacyo wafasha uyu muryango wari mu cyiciro cya kabiri cy’ubudehe nyuma yo gusenyerwa ndetse uvuga ko nta naho kwerekeza nyuma yo gusenyerwa.

Ati "Uwo muntu yubakaga ijoro,nakubwiye ko yitwikiraga ijoro.Niba wanageze aho hantu n’inzu yubakaga adakinze,ntaraytahamo.Ubwo se wavuga ko yari amaze igihe aba hehe?.

Iyo umuturage atishoboye hari uburyo buhari leta imufasha ariko ntabwo twakwemera ko abantu bakora ibyaha,bijandika mu myubakire y’akajagari.

Ibaze umuntu wubakaga inzu adafite mitiweli?."

Uyu mugabo w’imyaka 21 yahise ajyanwa mu bitaro bya Gisenyi igitaraganya nyuma yo kugwa igihumure.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa