skol
fortebet

Rubavu: Undi musirikare uturutse muri RDC yarasiwe ku mupaka

Yanditswe: Saturday 19, Nov 2022

featured-image

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na DRC aravuga ko umusirikare waturutse muri DRC yagerageje kwinjira mu Rwanda agerageza kurasa abasivili n’abashinzwe umutekano ariko ingabo z’u Rwanda ziramurasa arapfa
Uyu musirikari wavuye muri RD Congo utaramenyekana imyirondoro yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu,tariki 19 Ugushyingo, 2022 nkuko amakuru abivuga.
Ikinyamakuru RwandaNews24 kivuga ko byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa (...)

Sponsored Ad

Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu ku mupaka w’u Rwanda na DRC aravuga ko umusirikare waturutse muri DRC yagerageje kwinjira mu Rwanda agerageza kurasa abasivili n’abashinzwe umutekano ariko ingabo z’u Rwanda ziramurasa arapfa

Uyu musirikari wavuye muri RD Congo utaramenyekana imyirondoro yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu,tariki 19 Ugushyingo, 2022 nkuko amakuru abivuga.

Ikinyamakuru RwandaNews24 kivuga ko byabereye mu karere ka Rubavu, umurenge wa Gisenyi, akagari ka Mbugangari, mu mudugudu wa Gasutamo,mu masaha ashyira saa saba z’ijoro (01h00) ry’uyu munsi.

Ubuvugizi bw’igisirikare cy’u Rwanda bwavuze ko uyu musirikare butamenya niba ari uwa RDC cyangwa uw’izindi nyeshyamba kuko muri iki gihugu habarurwa imitwe isaga 150.

Umuvugizi w’Igisirikare cy’u Rwanda,Brig.Gen.Ronald Rwivanga yagize ati "Ntabwo byaba aribyo kuvuga ko umusirikare warashwe na RDF ari uwa FARDC kuko muri RC Congo hariyo Interahamwe,Nyatura..Kubera ko tudafite amazina ye twanditse ko ari umusirikare utazwi wambutse umupaka."

Uyu yavuze kandi ko yari amaze kurenga metero 50 uvuye ku butaka butagira nyirabwo yerekeza mu Rwanda.

Abaturage bavuga ko humvikanye amasasu menshi gusa RDF yemeje ko yamurashe nta muntu wundi ararasa.

Hashize amezi make umusirikare wa RDC arasiwe ku mupaka w’u Rwanda ubwo yinjiraga arasa,abashinzwe umutekano w’u Rwanda bakamurasa mu cyico.

Leta ya Congo ishinja u Rwanda gufasha inyeshyamba za M23 gusa rwo rukabihaka ndetse rukayishinja gufatanya n’umutwe wa FDLR.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa