skol
fortebet

Rubavu: Undi muturage yakomerekejwe n’igisasu cyarasiwe muri Congo

Yanditswe: Wednesday 01, Nov 2023

featured-image

Sponsored Ad

Umuturage witwa Hagumimana Pierre wo mu Karere ka Rubavu yakomerekejwe n’igisasu cyaturutse muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo mu mirwano ishyamiranyije ingabo za Leta n’umutwe wa M23.

Sponsored Ad

Ni igisasu cyaguye ku butaka bw’u Rwanda kuri uyu wa 31 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Buringo, Akagari ka Butaka mu Murenge wa Bugeshi.

Uyu mugabo w’imyaka 30 ubwo yari aragiye inka nibwo yakomerekejwe n’icyo gisasu cyaturutse muri RD Congo.

Uyu mugabo yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitwabweho n’inzego z’ubuzima.

Umuturage w’i Rubavu wakomerekejwe n’iki gisasu yiyongereye ku wundi wo mu murenge wa Cyanzarwe na we wakomerekejwe n’ikindi gisasu cyarasiwe muri RDC mu minsi ishize.

Ku rundi ruhande igisasu cyarashwe na FARDC cyahitanye umugore witwa Zabayo utuye muri Village ya Gitotoma muri Buhumba.

Igisasu cyahitanye Zabayo w’imyaka 40 ni icyarashwe ku nzu ye iri mu bilometero bicye uvuye ku butaka bw’u Rwanda.

Umutwe wa M23 washinje ingabo za Leta n’imitwe bafatanyije gutera ibisasu biremereye ku baturage b’abasivili muri Buhumba na Kibumba hafi y’u Rwanda.

Uyu mutwe wavuze ko FARDC n’abo bafatanyije aribo bishe Zabayo ndetse bagakomeretse n’uyu munyarwanda witwa Hagumimana.

Ntacyo Guverinoma y’u Rwanda cyangwa iya Repubulika ya Demokarasi ya Congo baratangaza kuri iki gisasu cyakomerekeje Umunyarwanda

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa